Digiqole ad

Kubaka amahoro arambye mu karere byazana iterambere ku Rwanda

Kuri uyu wagatanu tariki ya 25 ugushyingo 2011, ni bwo umushinga  w’Abadage wita ku mahoro (GIZ), wijihije imyaka 10 ukorera mu Rwanda, by’umwihariko ukoba ukorana n’ikigo cy’urubyiruko (Maison de Jeune) gikorera ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Abayobozi b'umushinga GIZ mu Rwanda, i bumoso bw'ifoto umukuru wawo Dr. Thomas Roesser
Abayobozi b'umushinga GIZ mu Rwanda, i bumoso bw'ifoto umukuru wawo Dr. Thomas Roesser

Mu kiganiro n’abanyamakuru, aho intumwa zihagarariye uwo mushinga wa GIZ mu Rwanda harimo Dr. Thomas Roesser umukuru w’umushinga GIZ, Dr. Ulrike Maenner, umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, Bwana Nsengimana Donaticien n’abandi bayobozi bakuru bahagarariye umushinga GIZ, bakaba bagerageje gusobanura impamvu uyu mushinga wabayeho ndetse bakanavuga uruhare ufite mu kubaka Urwanda.

Dr. Ulrike Maenner, yadutangarije ko umushinga GIZ, waje biturutse ku gitekerezo cy’uko mu gihugu cy’Ubudage habayemo jenoside (yakozwe n’Abanazi bayikorera Abayahudi) ngo bityo bakaba barashakaga gusangira ibitekerezo ndetse n’ubuzima n’Abanyarwanda nk’ibihugu bifite icyo bihuriyeho mu mateka. Ibikorwa by’umushinga GIZ bikaba byibanda ahanini ku bufatanye mu gihe cy’icyunamo ndetse no gutanga umusanzu mu isana mitima (psychotherapy) aho bagerageza gufasha abantu bafite ikibazo cyo guhahamuka (trauma).

Umunyamakuru w’umuseke.com yabajeje Dr. Ulrike Maenner ku cyo bateganya gukora ngo bafashe imfubyi na bamwe mu bapfakazi ba jenoside na n’ubu batagira aho bakinga umusaya, maze adusubiza ko bitari mu byo bashyize imbere.

Dr. Maenner yagize ati: “Dukora ibijyanye no gutanga inama, gutyo gufasha urubyiruko gutekereza neza, ni ugufasha Urwanda rw’ejo heza”.

Umushinga GIZ ariko ngo ufite intego yo kwagura ibikorwa byawo byo gushaka amahoro cyane mu karere k’ibiyaga bigari ari naho Urwanda ruri.

Ku bwa Muhirwa Michel wakoze muri GIZ ubu akaba ari inararibonye mu kugira ubufatanye mu gushakisha amahoro aho Atari ukorera i Burundi, ubwo yabajijwe kugereranya uburyo amoko akoreshwa mu Burundi aho kuvuga ubwoko umuntu arimo mu ruhame byemewe ariko mu Rwanda ugasanga bibujijwe, akaba yavuzeko byose biterwa n’uko abantu babyumva.

Muhirwa Michel ati: “Ntaburyo bwo gushaka amahoro wavuga ko ari bwiza kuruta ubundi. Mu Rwanda ntawavuga ko hatarimo amoko, ariko icyambere ni ukwigisha abana ubunyarwanda bakaba aribwo bashyira imbere. Bityo rero umuntu yareba ibyiza biri muri ubu buryo akabikoresha mu bundi buryo, bigatanga uburyo bwiza bwo gushaka amahoro”.

Umushinga GIZ ukorana n’ishyirahamwe ry’abagore bacitse ku icumu batagira abagabo AVEGA Agahozo, mu byo wigamba ko wagezeho, harimo kuba waratangije ikiganiro gihuza urubyiruko Ejo ni Heza kinyura kuri Radio Ijwi ry’Amerika no kuri Radio yigenga ikorera i Burundi, RPA. Uyu mushinga w’Abadage kandi ngo unagira uruhare mu bikorwa byinshi bikorerwa kuri Maison de Jeunes ku Kimisagara harimo nko gukoresha imikino mu kubaka amahoro. Uyu mushinga ngo ukaba unahugura abanyamakuru ku bijyanye no guharanira amahoro no kongera ubumenyi ku mwuga wabo.

 

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

en_USEnglish