Digiqole ad

Congo Nil Trail igamije guha umuturage amafaranga nta rwego biciyeho

Kuwa gatanu tariki 25 Ugushyingo, nibwo hatangijwe kumugaragaro inzira yiswe Congo Nil Trail, umushinga wa RDB wo guteza imbere abaturage bo mu gace gakikije ikivu binyuze mu bukerarugendo.

Congo Nil Trail izaca ku nkengero za Kivu ifite ibyiza byinshi
Congo Nil Trail izaca ku nkengero za Kivu ifite ibyiza byinshi

Congo Nil Trail, ni umuhanda wakozwe utarashyirwamo kaburimbo, unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuva I Rubavu kugera I Rusizi uciye I Karongi mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Ba mukerarugendo bishimira kugenda n’amaguru, n’imodoka cyangwa na moto bashobora gukora uru rugendo rwa kilometero 227. Abagenza amaguru bashobora kuhakoresha iminsi 10.

Uyu mushinga wakozwe na RDB ifatanyije na SNV, UNWTO na ST-EP Foundation,  ugamije gutuma abakerarugendo bamenya Crete Congo Nil n’ibyiza biyiranga bigizwe ahanini n’ikiyaga cya Kivu, Ibirunga, Imirima y’icyayi, imisozi myiza n’ibindi.

Uyu mushinga uzamarira iki rubanda?

Rica Rwigamba, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gushakisha uburyo abaturiye ibi byiza babi babibyaza umusaruro bo ku giti cyabo.

Ba mukerarugendo b’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bakazajya bagenda iyi nzira, aho bageze bakaba bashinga ihema, bakarindirwa umutekano, bagasobanurirwa ibyiza biri aho bageze, byumwihariko ariko amafaranga bakayishyura abaturage babafashije nta rundi rwego biciyemo.

Rica Rwigamba, akaba asaba abaturage ko bagomba gukoresha ubwenge bwabo mu kumenya ko ibibakikije bishobora kugira uruhare mu gutuma biteza imbere, ba mukerarugendo ntibazajye basura Ingagi n’ibirunga gusa, maze ngo basubizeyo amadevize baba bazanye kandi hari ibindi byiza bayashyiramo.

Umukambwe w’ imyaka 94 utuye I Rubavu, uzwi ku izina rya BASHAKIRAHE  Martin, yasobanuye ku mazi bita “amashyuza” ko aya mazi ashyushywa no munda y’isi abafitiye akamaro kanini cyane, akaba kandi asigaye asurwa cyane nab a mukerarugendo, aya mazi yavuze ko avura umugongo, imbavu, bakanayanywa. Muri iyi nzira ya Congo Nil Trail akaba yumva ko ngo abakerarugendo baziyongera mu kuza kuyasura no kuyakaraba.

Martin asobanura uburyo amashyuza azakurura ba mukerarugendo benshi
Mzee Bashakirahe asobanura uburyo amashyuza azakurura ba mukerarugendo

Urugendo kuva I Rubavu kugera i Rusizi hari imihanda yindi ishamikiyeho nk’ijya muri Pariki ya Nyungwe. Umushinga wa Congo nil trail  watwaye amafaranga asaga ibihumbi magana abiri y’amadorari  y’amanyamerika (200 000$)  ukaba waratekerejwe mu 2007, ibikorwa remezo kuri uyu muhanda bikaba byaratangiye gushyirwaho mu 2009.

Inyungu ya mbere kuri uyu mushinga ikazaba iy’umuturage uzajya wishyurwa n’umukerarugendo service zitandukanye zirimo, kumusobanurira ibyiza by’ako gace, kumuha bimwe mubyo akeneye n’ibindi.

Ikarita y'urugendo rwa Congo Nil Trail
Ikarita y'urugendo rwa Congo Nil Trail

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • ni byiza gukorab uyu muhanda ariko uzanashyirwemo goudron {kaburimbo}kuko ntawundi muhanda nkeka uturere turenga dutatu udakozwe mu rwanda.

  • ni byiza gukorab uyu muhanda ariko uzanashyirwemo goudron {kaburimbo}kuko ntawundi muhanda nkeka uturere turenga dutatu udakozwe mu rwanda.kuko ufitiye akamaro kanini western province.cyane ko n’imbanzirizwa mushinga yawo yarangiye hakaba hizewe kuzakorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish