Digiqole ad

“Menshi mu mafumbire yoherezwa muri Africa yica ubuzima” – Gunnar Rundgren

Kuri uyu wa gatanu, umukuru w’impuzamashyirahamwe ku isi iharanira ubuhinzi bw’umwimerere (Organic agriculture) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko Isi ikwiye guhangayikishwa n’ubuhinzi bukoresheje ifumbire mvaruganda “chemical fertilizers” kuko ari mbi kubuzima bw’umuntu nubwo hari inganda zo mu Uburayi na Amerika zikomeje kuyohereza muri Africa.

Runnar Rundgren ukuriye Internation Federation of Organic Agriculture Movements
Runnar Rundgren ukuriye Internation Federation of Organic Agriculture Movements mu kiganiro n'abanyamakuru

Umunya Swede Gunnar Rundgren yasobanuye ko ifumbire ikorerwa mu nganda bita “Chemical fertilizer” ari uburozi, yaba ku butaka, ku kirere no ku buzima bw’umuntu muri rusange.

Iyi fumbire nubwo ngo itanga umusaruro mu gihe gito, ari nayo mpamvu akeka ko inganda zo mu burayi na Amerika zayishukishije ibihugu bya Africa, ariko ngo ingaruka zayo ni mbi cyane.

Iyi fumbire mvaruganda “Chemical Fertilizers” yangiza udukoko tuba mu butaka, ikangiza amazi ndetse ikanaba inkomoko y’indwara zigaragara bitinze nka Cancer z’ibihaha, ubwonko n’izindi izi ngaruka no ku bana b’ababyawe nabazirwaye.

Kubw’iyi mpamvu, Runnar avuga ko mu myaka 34 ishize, we na bagenzi be bagerageje gushishikariza isi kumenya ibibi bya ‘chemical fertilizers’ bagasubira ku buhinzi bw’umwimerere “organic agriculture”

Yasobanuye ko abo mu bihugu biteye imbere bo bamaze kumenya ibyiza bya ‘organic agriculture’ ko ibihingwa bisarurwa muri ubu buhinzi aribyo bikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Urugero ngo ni zimwe mu  ikawa zo mu Rwanda zahizwe hakoreshejwe ifumbire isanzwe, ko arizo ziba izambere mu marushanwa ku rwego mpuzamahanga kuko ziba ari ntamakemwa.

Uyu mugabo ukuriye International Federation of Organic Agriculture Movements, yasobanuye ko usibye no kuba ‘chemical fertilizers’ ari mbi cyane ku buzima bwa muntu mu minsi iri imbere zizahenda cyane, bitewe n’uko mu kuzikora hifashishwa ibikomoka kuri petrole nabyo bigenda bihenda umunsi ku munsi.

Gunnar avuga ko Leta y’u Rwanda nayo idashyigikiye izi fumbire mvaruganda kuko idakangurira abantu kuzikoresha, nubwo yagiye ihagera mu minsi ishize iturutse mu nganda zo mu bihugu by’uburayi kandi bizwi ko ari mbi.

Gusa akavuga ko hari impungenge nyinshi ku mafumbire ahabwa MINAGRI aturutse hanze, ko harimo amafumbire menshi ari “chemical” we yemeza ko ari uburozi abo muri ibyo bihugu baba bikiza kuko bwababanye bwinshi bityo baba ngo bashaka aho babubonera isoko kuko bamaze kubona ububi bw’ayo mafumbire.

Runnar Rundgren, ubu akaba ari guhugura mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, ku bijyanye no kumenya umusaruro uva mu bihingwa byahingishijwe amafumbire mvaruganda ari ‘chemical’ n’ibihingwa bihingishije ifumbire y’umwimerere.

Leta y’u Rwanda, nubwo yashishikarije abaturage gukoresha amafumbire mvaruganda yaba arimo ari ‘chemical’ menshi, ndetse amenshi yahawe nk’inguzanyo, gahunda yo guha inka buri muryango mu Rwanda kimwe mu by’ibanze igamije ni ugusubiza abanyarwanda ku buhinzi bw’umwimerere bukoresheje ifumbire y’imborera.

Zimwe mu ngaruka zikomeye z’aya mafumbire mvaruganda, yatangiye gukorwa no gukoreshwa mu bihugu biteye imbere nyuma y’intambara ya mbere y’isi, hakaba harimo indwara za cancer zibasiye abo mu bihugu bya Amerika n’Uburayi ndetse n’abana babo bakaba bagenda bagaragaza ingaruka zabyo harimo imikurire yihuse ariko itabasha kwihanganira indwara zitera umubiri, ndetse no kwangirika kw’ikirere n’amazi bigenda bikanatera ihindagurika ry’ikirere.

Ibihugu nk’Ubufaransa,  Amerika (USA), Ubudage n’ibindi bifite ubuhuniko bwinshi bw’inganda zagiye zikora aya mafumbire, bakaba rero bakeneye aho bayashyira kandi atabahombeye, bityo ayo mafumbire menshi bakayohereza muri Africa yaba ku mpano cyangwa inguzanyo.

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Akaba aratuburiye niba tutaramaze kwangirika!

  • BARATUMAZE NGO BARADUHA IMFANSHANYO.
    NI AKAGA KUBA UMUKENE BIDUHE ISOMO TWIVANE MU BUKENE NAHO UBUNDI TURASHIZE

  • Murabe mwumva erega abazungu nti bifuriza abanyafrika ibyiza havuyeho imbunda n’imihoro none hakurikiyeho amafumbire. Ahaa nzaba ndora

  • Kera nari ntarumva umuntu wishwe na cancer none nayo igiye kugera aha malaria. ngaho reee

  • AGAPFA KABURIWE BURYA KANDI NGO NI IMPONGO ABAYOBOZI NIMWE MUBWIRWA

  • sha walahi barugigana ni abahatari,kandi nabibonye kare,sha rwose nibashaka erega bave kubintu ntabwo bazatumara baribeshya hari immpanvu Imana yaturemye

Comments are closed.

en_USEnglish