Digiqole ad

Kunywa gm 4 za paracétamol zirenga ku gipimo cyagenwe na muganga birica

Kunywa ibinini birenze ibyo umurwayi yategetswe na muganga buri munsi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri hari mo no gupfa.

Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’ahitwa Edinburgh, mu gihugu cya Ecosse (Scotland),  bikaba byarasohotse mu kanyamakuru kandika ibijyanye n’iby’imiti kitwa British Journal of Clinical Pharmacology.

Ibinini bya Paracetamol
Ibinini bya Paracetamol

Ubushakashatsi bwerekanye ko kubura ubuzima byoroshye bitewe n’ibibazo biturutse ku ngano nyinshi ya paracétamol.

Mu butumwa burimo inama, Pr. Roger Knaggs, wo mu bitaro byo mu mujyi wa You +1’d this publicly. Undo Nottingham, ho mu Bwongereza agira ati: «Niba unyoye umuti wa paracétamol urengeje utunini 8 aritwo tungana na gm 500, ntabwo uba ugabanya ububabare, ahubwo uba wiyicira ubuzima.»

Ubushakashatsi kandi bunerekana ko abarwayi bafata igipimo cy’umuti wa paracetamol bagamije kugabanya uburibwe bw’umugongo, umutwe cyangwa amenyo. Ngo iyo bari mu kigero cy’imyaka 39, usanga bibagiraho ingaruka yo kunywa inzoga birenze igipimo.

Nk’umwanzuro w’ubu bushakashatsi, bagira inama abantu bati : « Kurenza igipimo cya paracétamol umuntu yibeshye, bishobora kugira ingaruka mbi ziruta iz’umuntu yarenza igipimo inshuro imwe ashaka kwiyahura».

 

Nk’uko bivugwa n’abo bashakashatsi, ngo gufata ingano y’ibinini irengeje iyategetswe na muganga ukabikora buri munsi, uretse kuba byagora kumenya imiti iri mu mubiri ngo biragoye no kuvura ingaruka nk’uko biri mu nyandiko y’ikinyamakuru cyo mu bwongereza The Telegraph:

Bagira bati : «Abantu baza kwa muganga bamaze gufata umuti urenze igipimo, byibuze inshuro imwe, bashobora gutabarwa kuko ibipimo by’amaraso byerekana neza ingano y’umuti uri mu mubiri wabo, bigafasha abaganga kwihutira kubagoboka.»

 «Abaganga ntibashobora kubonera umuti iki kibazo, kuko ibipimo by’amaraso ntibishobora kwerekana ingano y’umuti wa paracétamol uri mu mubiri iyo wabaye mwinshi.»

Nk’uko byatangajwe mu makuru ya Radio BBC, Dr. Kenneth Simpson n’itsinda ry’abashakashatsi bari kumwe bize ku bibazo by’abarwayi 663 bari bafite ibibazo by’umwijima wagize ibibazo kubera umuti wa paracétamol wabaye mwinshi mu mubiri.

Ibisubizo by’ubushakashatsi byerekanye ko abarwayi 161 bagiye bakoresha umuti urengeje igipimo mu gihe byibuze cy’imyaka 6, aha bakaba barashakaga kugabanya ububabare bwaburi mu nsi ; ngo kuri aba barwayi byari byoroshye cyane kugira ibibazo by’umwijima no mu bwonko ngo ndetse bakaba bari bakeneye ubufasha mu bijyanye no guhumeka neza.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish