Digiqole ad

Yiteje inshinge 100 ngo abe mwiza nka Actrice wa dessin annimé

Mu gihugu cy’Uburusiya umugore witwa Kristina Rei ufite imyaka 22 afite intego yo gusa n’umwe mu bakinankuru (actrice) ukina mu mafilimi y’ibishushanyo (cartoons cyangwa dessin anime) witwa Jessica Rabbit.  

Kristina Rei ni aho ageze agana ku isura ya Jessica actrice ushushanyije
Kristina Rei ni aho ageze agana ku isura ya Jessica actrice ushushanyije

Uyu mukobwa ngo kugirango agere kuri ubu bwiza bikaba byaramusabye guterwa inshinge zisaga 100, ku myaka 17 gusa ni bwo yatewe umuti witwa silicone ku minwa ye.

Nyuma akaba yarakomeje agaterwa izindi nshinge zisaga 100, amaze gutanga akayabo k’ibihumbi 4.500 by’ama euros (arasaga frw 3 700 000), ngo agere kuri ubwo bwiza butagereranywa.

Ku bw’uyu mugore ngo ibyo akora yumva ntakibazo bimutwaye, akaba agira ati : ” Mbona ndi mwiza cyane, kandi numva binshimishije. Inshuro nyinshi abantu bakunda kuntuka mu muhanda, bagatangarira ko mfite iminwa minini, ariko ndabireka. Jye sinzahinduka, ngomba gusa n’uriya mukinnyi w’ibishushanyo bivuga ».

Urebye inshinge yatewe wakeka ko uriya mugore ashobora kurekeraho kwiteza izindi ariko ngo abona “utunwa twe ari duto cyane ugereranyije n’uko abishaka “. Kristina Rei yagize ati: « Uwampa ubushobozi, nakongera agatuza kange (amabere), ndashaka guhindura uko izuru ryange riteye, ndetse n’amatwi nzayaconga ahagarare, mere nk’igini (vampire) »

Cartoon ya Jessica Rabbit bivugwa ko ngo yaba ariyo ikurura abagabo kurenza izindi ku isi “The sexiest cartoon” uyu rero akaba ashaka gusa nayo, aha nawe yenda yakurura benshi.

Jessica Rabbit utabaho ariko uri kwiganwa ubwiza
Jessica Rabbit utabaho ariko uri kwiganwa ubwiza
Jessica Rabbit nuko agaragara muri dessin animé
Jessica Rabbit waciye nuko agaragara muri dessin animé

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

18 Comments

  • ariko ndabona iyi minwa imeze nk’igisetsanpfizi.

  • isi igeze kure koko

  • ibisetsamfizi ni iki?

  • yujuje byose by’umukobwa mubi: Iminwa (nako ibinwa), ibibere, hahahahaaaaaaaaaa!
    naho uwo utazi igisetsa…..

    • NI UMUNTU MUBI — USETSA BURI WESE,

  • ariko mubona wamugani ibintu bitageze kure koko?

  • azumirwa

  • yes,kuba uko yaremwe ntibyamushimishije.ni ruhinyuzamana .

  • Isi igeze iwandabaga koko! Kubona abantu bageze kwihindura bagahinyura uko Imana yabaremye! Bazabona bari i Rwanda.

  • Ni akumiro!!!

  • Ibi ndabinenze ntibizagere mu Rwanda nta muco urimo

  • isi nibiyuzuye nibyuwiteka isi nabayirimo, gusa IMANA ifite igihe yashyizeho ntaregwa cyo kuza duhanira ibyo twirirwadukora, urabona koko uguhanga bituma umuntu yigira nkikintu kitigeze kibaho agakuraho ubwiza IMANA yamuhaye koko? yewee ntawamenya uko isi ihagaze

  • !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Bazabon’ishyano abahinyura ubwiza bw’Imana kuko yaturemye mw’ishusho yayo

  • Tabara isi MANA!Subuhan aladh!!kera la terre tourne autour du soleil, mais aujourd’hui peut etre que il ne tourne pas autour du soleil au contraire au des filles waladh.but, Waradh wakibaru(Iman niyo nkuru).

  • yihangane ubwiza buba kumutima azabanze awutuganye, agezekure

  • Ibi ntibibatangaze cyane kuko ibizaza ejo byo bizaba birenze ibi cyane,ariko mwibuke ibyahanuwe turi muminsi yanyuma(y’imperuka)

  • Byararangiye erega! Azapfa nka m.jackso!

Comments are closed.

en_USEnglish