Month: <span>November 2011</span>

Uganda: Maj. Gen. James Nanyumba yitabye Imana

Uwahoze ayobora ingabo za Uganda (UPDF) Maj. Gen. Samuel James Nanyumba yitabye Imana kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya Mulago I Kampala ku myaka 71. Maj. Gen. Nanyumba, wigeze kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ntiyakundaga kuvugwa cyane mu buzima bwa politiki ya Uganda. Uyu musaza yari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho (telecommunication) […]Irambuye

Umugore waciye agahigo k’ururimi rurerure kurusha abandi

Chanel Tapper w’imyaka 21, afite ururimi rureshya na centimetero 9,7 yinjijwe mu gitabo cy’abafite uduhigo ku isi kitwa Guiness World records book kubera uburebure bw’ururimi rwe. Chanel wo mu mujyi wa Houston muri leta ya Taxas, USA, yamenyekanye afite imyaka 13 gusa kubera uru rurimi rwe, mu mashusho yagaragaye kuri youtube Mu kwezi kwa Nzeri […]Irambuye

Nyuma yo gusenyuka kw’ikipe y’Umurabyo FC,Intara y’Iburasirazuba irashaka gushing ikipe

Intara y’burasirazuba ni Intara usanga mu mupira w’amaguru itagaragara cyane bitewe n’uko nta kipe mu cyiciro cya mbere ifite ndetse n’iziri mu cyiciro cya kabiri ntizikomeye; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira aratangazako   ubuyobozi bw’iyi Ntara bwiteguye gukora ibishoboka byose hagashyirwaho ikipe y’Intara. Intara y’Iburasirazuba usanga hagaragaramo ibimenyetso by’umupira w’amaguru kuko haba stade zubatswe […]Irambuye

FIFA yatangaje 23 bazavamo uzahabwa FIFA Ballon d’or 2011

Kuri uyu wa kabiri, FIFA ifatanyije n’ikinyamakuru France Football bashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 bazavamo uzahabwa igihembo cya FIFA Ballon d’or, ndetse n’urutonde rw’abatoza 10, ruzavamo uzahembwa nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2011. Kuri uru rutonde hagaragaraho abakinnyi benshi bakina mu gihugu cya Espagne, kikaba ari nacyo gihugu gifitemo abakinnyi benshi […]Irambuye

Iyibutse: Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo

Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.  Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera […]Irambuye

Umugabo watwise Thomas Beatie yiyemeje kutongera kubyara

Thomas, umugabo watwise akabyara ubugira gatatu, yafashe icyemezo cyo kujya kwibagisha bakamukuramu nyababyeyi, ibyo bita hysterectomy, bityo ntazongere kubyara. Thomas Beatie ubusanzwe wavukiye mu mujyi wa Honululu muri Hawaï akiri umukobwa yitwaga Tracy Lagondino, yaje kuba umugabo byemewe n’amategeko mu 2002 ariko imyanya myibarukiro y’igitsina gore ntibigeze bayimukururamo We n’umugore we baje gutangaza isi ubwo […]Irambuye

Rihana yasabye imbabazi abafana be kubera kubatenguha!

Ku rubuga rwe rwa twitter, Rihana yasabye imbabazi abafana be bo muri Sweden, kubera ikibazo cy’uburwayi yagize, bigatuma ahagarika konseri ye yari kugirira muri icyo gihugu. Yafashwe n’indwara y’ibicurane, ahita ajyanwa mu bitaro, aho arimo serumu kugeza ubu. Nkuko yari yarabiteganije, yagombaga gukorera ibitaramo muri Scandinavia, Norway, Denmark, na Sweden. Mu ijoro rishize rero nibwo […]Irambuye

‘Fistule’ cyangwa ‘kujojoba’- Indwara ikomeye ku bagore kandi igoranye kuvura

Fistule cyangwa kujojoba ni indwara iterwa n’uko haba habayeho guhura kw’inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira z’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora imyanda isohokera mu kibuno. Iyi ndwara ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye, harimo n’izituruka ku kubyara bigoranye, bigatuma umugore ahora asohora imyanda kubera ko iba yayobye, ario na yo mpamvu bayita “Kujojoba.” […]Irambuye

Ntagungira Celestin yatanze miliyoni 8 y’umwenda w’abasifuzi

Uyu muyobozi mushya w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gutanga Miliyoni 8 140 000 y’ideni ry’igihe kinini FERWAFA yari ibereyemo abasifuzi. UM– USEKE.COM uganira na Francois Rwirasira, Visi Perezida wa ARAF ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda, yatubwiye  ko aya mafaranga ari ay’umwaka wa shampionat 2010 -2011 yo muri shamiyona yo mu bagore hamwe na shampiyona y’ikiciro cya kabiri. […]Irambuye

en_USEnglish