Digiqole ad

Uganda: Maj. Gen. James Nanyumba yitabye Imana

Uwahoze ayobora ingabo za Uganda (UPDF) Maj. Gen. Samuel James Nanyumba yitabye Imana kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya Mulago I Kampala ku myaka 71.

Maj. Gen. Samuel James Nanyumba
Maj. Gen. Samuel James Nanyumba

Maj. Gen. Nanyumba, wigeze kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ntiyakundaga kuvugwa cyane mu buzima bwa politiki ya Uganda.

Uyu musaza yari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho (telecommunication) nyuma yo kubihugururwa ku mugabane w’Uburayi.

Nyakwigendera kandi, yinjiye mu gisirikare nyuma y’uko NRA ya Museveni ifata ubutegetsi, ariko akaba yari aziranye cyane na Museveni na mbere y’urugamba rwo kubohora Uganda atagaragayemo.

Yahoze mu basirikare batojwe n’abakoroni, akaba yari umugabo w’amagambo make cyane nkuko bitangazwa na Newvision dukesha iyi nkuru.

Mu 2005, yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa General Major, ari nabwo yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kugeza ubu indwara yishe uyu mugabo ntiratangazwa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Imana imuhe iruhuko rida shira kandi ya koreye igihugu aritanga bishoboka none ntacyindi twakora dusigaranye na famille yawe

  • RIP mon general.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira! kandi mupfuye mwari intwari!

  • Yewe Niba yarakoze neza Imana imwakire mu bayo, niba kandi ari nabi Ibyo nabyo biramureba dore ko kubona abasilikare bazarijyamo ari nk’uko indogobe yanyura mu mwenge w’urushinge

  • Yoooo!ko mbona asa na General rwarakabije bapfana iki?Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • RIP

  • imana imwakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish