Digiqole ad

Rihana yasabye imbabazi abafana be kubera kubatenguha!

Ku rubuga rwe rwa twitter, Rihana yasabye imbabazi abafana be bo muri Sweden, kubera ikibazo cy’uburwayi yagize, bigatuma ahagarika konseri ye yari kugirira muri icyo gihugu. Yafashwe n’indwara y’ibicurane, ahita ajyanwa mu bitaro, aho arimo serumu kugeza ubu.

Nkuko yari yarabiteganije, yagombaga gukorera ibitaramo muri Scandinavia, Norway, Denmark, na Sweden. Mu ijoro rishize rero nibwo Rihana yanditse kuri twitter ye, ko urugendo yagombaga kugirira mu mujyi wa Malmo muri Sweden rusubitswe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ibicurane butamworoheye. Gusa ntibyashimishije abafana be, kuko bari bamwiteguye bihagije.

N’akababaro kenshi, Rihana yahise ashyira kuri twitter ifoto y’ukuboko kwe kuriho serumu, aboneraho gusaba imbabazi abafana bose baba bababajwe n’iryo subikwa ry’igitaramo yari kugirira mumujyi wa Malmo. Yongeye ho ko nawe byamubabaje kuba atabashije kubana n’abafana be nkuko yari yarabibateguje.

ukuboko kwa Rihana kurimo serumo
ukuboko kwa Rihana kurimo serumo

Rihana yagombaga gukorera ibindi bitaramo mumijyi itandukanye ku munsi w’ejo, nka Stockholm mu gihugu cya Sweden, Oslo muri Norway, na Herning muri Denmark mu mpera z’iki cyumweru. Abafana bose bose bari baje ku nyubako ya Malmo Arena, baje muri icyo gitaramo basubijweyo bamenyeshwa ko kitakibaye kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Rihana.

Nkuko bitangazwa na Natalie Wierenga, umwe mu bari baje kwihera ijisho, ngo byarababaje cyane, kubimenyeshwa bageze ku nyubako, ko byari kuba byiza iyo babimenyeshwa hakiri kare. Cyokora Rihana we yumva ntako atagize kuko yahereye kera yitegura, akanabamenyesha ibitaramo bye, kuba rero yatunguwe n’uburwayi ari mu nzira aje kubataramira, bari bakwiye kubyakira.

Rihana ubusanzwe ntabwo yajyaga atenguha abafana be mu bitaramo byenshi agirira henshi ku isi
Rihana ubusanzwe ntabwo yajyaga atenguha abafana be mu bitaramo byenshi agirira henshi ku isi

Nkubito Gael

umuseke.com

 

3 Comments

  • sinarinzi ko igihangange nka rihanna nacyo cyarwara ibicurane??!!

  • nukuri uyu muhanzi aranyemeje kabisa iyi stire ahaaaaa nimwihere amaso

  • Very cute

Comments are closed.

en_USEnglish