Digiqole ad

Kuko Palestine ibaye umunyamuryango wa UNESCO, USA yahagaritse imigabane yayo

Kuri uyu wambere, nibwo USA batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro inkunga bateraga UNESCO, nyuma yo kumenya ko Palestine yabaye umunyamuryango uhoraho. Nkuko bikomeza bitangazwa n’umuvugizi wa USA Victoria Nuland, ngo inkunga yari igera ku ma dorali milioni 60 zatangwaga na USA muri Unesco, zirahagaze kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Inama ya 36 ya UNESCO yabereye i Paris /Photo internet
Inama ya 36 ya UNESCO yabereye i Paris /Photo internet

Kuri uyu wa mbere nibwo Palestine yatowe kuba umunyamuryango wa UNESCO, mu matora yabereye ku cyicaro cyayo I Paris mu gihugu cy’ubufaransa. Palestine yatowe ku bwiganze bw’amajwi 107, kuri 14, na 52 yabaye imfabusa. Ibihugu bigera kuri 12 nibyo bititabiriye amatora, cyokora n’Ubufaransa bwatoye kubera ko aribwo bwakiriye iyonama, kuko mumatora abanza nabwo bwaribwifashe.

Mu bihugu byemeje ko Palestine yajya muri Unesco, harimo Brésil, Uburusiya, Ubuhinde,n’bushinwa, naho ibihugu byarwanyije icyo cyemezo, harimo USA, Canada, n’Ubudage. N’ubwo abongereza bifashe, nta mpagarara byateje mu matora, kuko byaje kurangira Palestine ibonye umwanya muri Unisco.

USA yatanganga muri Uesco, imigabane ingana na 22% by’ingengo y’imari yose. Kuvana imigabane muri Unesco, ntibyashimishije ubuyobozi bwa Palestine, n’ibindi bihugu byari bishyigikiye icyemezo cyavuye mu matora.

Nkubito Gael/umuseke.com

11 Comments

  • Democracy batwigisha ntitwakagomye kuyitaho igihe kuko ari uburyarya bwuzuye gusa. Bashaka ko Israel ikomera kugirango yesu akunde agaruke vuba. Israel niyo igiye kuba igihangange kwisi nyuma yuko USA yenda guhirima.

    • jya ureka ubwo buhanuzi bwawe bumeze nk’inkirigito za Nostrademus, nikise kikwemeza ko USA igiye guhirima nibura ko USA igifite imyaka 50cg irenga ari puissance militaire dans le monde( hari aho yageze abandi bagishakisha kugera, kandi nayo ntisinziriye iracyakora…), Islael se yo ifite iki cyayifasha kuba igihangange?

  • Ibyo ubikura he ko USA igiye guhirima?

  • Jyewe sinumva ukuntu igihugu kitaremererwa mu muryango w’abibumbye, cyemererwa kwinjira muri umwe mu miryango ya UN, yaba UNESCO, FAO, WFP n’indi! Ntacyo bizageraho. Ibi byanyibukije iby’umu sénégalais Amadou Moctar M’Bow né en 1921, et toujours vivant, wari umunyamabanga mukuru wa UNESCO de 1974 à 1987 yakoze muri ahangana na USA maze nabwo igahagarika inkunga yabo yanganaga icyo gihe na 25% y’ingengo y’imari.

  • Rugigana mana yanjye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Wowe JesusLovesu ibinyoma byawe ndabimenyereye, gusa wowe uri biracitse ntawe utakuzi gusa shaka buryoki nawe waba umugabo nk’abandi! reka abanyamakuru baduhe inkuru kuko bo niicyo bashinzwe doreko bo baba babifitiye igihe, Nturi n’umurokore ngo warabyeretswe Ntu naririmba,icyo uzi ni Ukwisandaguza ngo urabyina.

    • Wagirango ntuzi ko ibitangazamakuru byisi yose bitegekwa na israel=USA. batwereka malayika bamuhinduye shitani and vice versa. Urengana bakatwereka ko ariwe mubi naho umubi ko arengana. Use your brain.

  • ni uko abantu bisenyera ?buriya wasanga akayabo USA yatangaga ari palestine igiye kujya ikabaha

  • MANA UTUBE HAFI……YEMWE NJYE MBONA BYINSHI BINTERA UBWOBA PE!

  • iki kemezo cya USA kirimo ubuhubutsi bwinsi niba atari ugushaka kubangamira ibikorwa byakorwaga n’uyu muryango mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere,kuko niba iyi nkunga ihagaze hazapfa byinsi mu burezi uyu muryango wateraga inkunga mu bihugu bikennye ndetse na palestine irimo.

  • Ariko nayobewe impamvu palestine bayangira kujya muri UN, ubwo UN niyigihugu ku giti cyacyo, USA nidatanga imigabane se hazabura undi wayikuba 2 nka russie cyg china, qatar ifite peteroli naho kumva ko niba palestine ari umwanzi wa israel bigahita byumvikana ko USA itayishaka ni ikibazo

Comments are closed.

en_USEnglish