Digiqole ad

Ntagungira Celestin yatanze miliyoni 8 y’umwenda w’abasifuzi

Uyu muyobozi mushya w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gutanga Miliyoni 8 140 000 y’ideni ry’igihe kinini FERWAFA yari ibereyemo abasifuzi.

Ntagungira arabanza ahangane n'akarengane/ Photo P. Kamasa
Ntagungira arabanza ahangane n'akarengane/ Photo P. Kamasa

UM– USEKE.COM uganira na Francois Rwirasira, Visi Perezida wa ARAF ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda, yatubwiye  ko aya mafaranga ari ay’umwaka wa shampionat 2010 -2011 yo muri shamiyona yo mu bagore hamwe na shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Yagize ati: “Twatunguwe no kubona nyuma y’icyumweru kimwe gusa Abega abaye President wa FERWAFA, yahise adushyikiriza Cheque ya miliyoni 8 140 000 yo kwishyura abasifuzi, aya mafaranga twari tumaze igihe tuyaka, bakatubwira ko ntayahari

Celestin Ntagungira, nawe wahoze ari umusifuzi, akaba avuga ko mu bibazo agomba gukemura nk’umuyobozi mushya, agomba guhera ku bijyanye n’akarengane FERWAFA yaba yaragiriye uwo ariwe wese.

FERWAFA ikaba isigayemo abasifuzi umwenda ungana na Miliyoni 6 500 000 ibabereyemo kuva mu 2006 nayo ngo azatangwa vuba nkuko Francois Rwirasira yatubwiye ko FERWAFA iyobowe na Abega yabibemereye .

Ntagungira Celestin akaba agiye kumara ibyumweru bibiri gusa nk’Umuyobozi wa FERWAFA, akaba atangaza ko bisaba igihe kugirango ibibazo bihari bigende bikemuka.

Ikibazo cy’umwenda w’abasifuzi kikaba cyari cyarabaye agatereranzamba,  havugwa kandi n’imyenda bohererejwe na FIFA yari yaraheze muri MAGERWA, Francois Rwirasira yadutangarije ko Abega amaze kugera muri FERWAFA iyi myenda, ibikapu n’inkweto byahise bihabwa abasifuzi.

 JP Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Nguyu umuyobozi ferwafa yari imaze igihe itegereje…oyee abega!! Wenda ibi akoze byo kwishura bishobora kugabanya ruswa yagaragaraga muba referees

  • N’ejo nawe akaba nk’abandi bose reka turebe ejo bundi.

Comments are closed.

en_USEnglish