Month: <span>November 2011</span>

Burundi: “Safisha” Umugambi wo kwikiza abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Benshi mu barimu mu Ntara za Ruyigi na Cankuzo mu burasirazuba bw’Uburundi ngo bamaze guhunga ingo zabo kubera gutinya ko bakwicwa muri gahunda yiswe “Safisha”. Gahunda bita “Safisha” bivuze  “Sukura” ngo yashyizweho n’ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu rwego rwo kwigizayo, mu kwica cyangwa gufunga abatavuga rumwe naryo. Abarwanashyaka benshi b’ishyaka FNL i […]Irambuye

Muzehe Kanamugire watangije Inteko izirikana yishwe n’impanuka

Philippe Kanamugire, umusaza uri mu batangije INTEKO IZIRIKANA yitabye Imana kuri uyu wa kane agonzwe n’imodoka ubwo yavaga kuri Ministeri y’urubyiruko Umuco na Siporo kuri stade Amahoro I Remera. Uyu musaza wari hafi kuzuza imyaka 84, yagonzwe avuye gutanga ikiganiro ku rubyiruko, ku mateka n’umuco by’u Rwanda  mu cyumba kiriya Ministeri. Mzee Philippe we na bagenzi […]Irambuye

Gasingwa Michel niwe wasimbuye Julles Kalisa

Kuri uyu wa kane nibwo Komite ya FERWAFA yemeje ko mu basabye umwanaya w’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa ariwe wegukanye uyu mwanya. Uyu mugabo nawe wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, n’umusifuzi usanzwe mu Rwanda,  akaba asimbuye bwana Julles Kalisa, weguye mu kwezi kwa Nzeri. Gasingwa Michel,47,  aje muri FERWAFA gukorana na Celestin Ntagungira nawe wari […]Irambuye

“Abanya Sierra Leone bafungiye mu Rwanda ntibafashwe nabi” Gen Rwarakabije

Ibiro bishinzwe amagereza mu Rwanda, byahakanye ibyatangajwe n’abagororwa b’abanya Sierra Leone bafungiye muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga mu majyepfo, ko bafashwe nabi, byemeza ahubwo ko bahabwa ibirenze ibyagenwe. Komiseri mukuru w’ibiro bishinwe amagereza, Gen.Paul Rwarakabije, yatangaje ko bagenera aba bagororwa ibyemejwe byose mu masezerano yo kubohereza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse bagashyiraho n’akarusho. Aba […]Irambuye

Ingabire mu kwiregura ati:”naje nzi ko abanyarwanda bakeneye impinduka”

Kuri uyu wa gatatu, mu rubanza rwa Ingabire Victoire, yakomeje kwiregura ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ashaka kwangisha abaturage ubutegetsi. Ubucamanza bwabanje kumwereka ibimenyetso bimwe na bimwe mu magambo yagiye atangaza akigera mu Rwanda, buheraho bumuhamya icyo cyaha. Ingabire Victoire mu kwiregura kwe, yatangaje ko ibyo bamurega nta shingiro bifite, kuko akigera ku kibuga cy’indege […]Irambuye

Facebook yabaye igikoresho cy’uburaya muri Senegal

Facebook ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga rusurwa n’abantu benshi ku Isi, aho ubu ibarizwaho abantu barenga miliyoni 600 ku Isi Facebook yatangiye ihuza incuti zaburanye, cyangwa igafasha abandi gushakisha incuti nshya, ariko kuri ubu hari benshi ngo bayikoreraho iby’urukozasoni, muri Senegal ngo ni icyorezo. Nyuma y’amakuru (status) n’amafoto by’urukozasoni byagiye bigaragarazwa kuri pages za facebook […]Irambuye

Guinea yafatiriye indege ya Senegal kubera umwenda

Bisa n’ibitangaje ariko ni ukuri! Senegal na Guinea ubu birarebana ay’ingwe kubera ikibazo cy’indege ya Senegal yafatiriwe muri Guinea Conakry. Ibi byabaye muri week end ishize ya tariki 28 na 29 Ukwakira ubwo indege ya “Senegal Airlines” yafatirwaga I Conakry muri Guinea, ikabuzwa guhaguruka ngo itware abagenzi  bajyaga I Abidjan. Impamvu yatanzwe n’ubuyobozi bwa President […]Irambuye

Gushyiraho ifaranga rimwe rya EAC bizanzurwa muri Mutarama 2012

Ibiganiro by’uburyo hashyirwaho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba (East African Community) bizasozwa mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha nkuko byemejwe n’ubunyamabanga bw’uyu muryango kuri uyu wa gatatu. Ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2011 I Arusha muri Tanzania, muri Gashyantare uyu mwaka bikomereza I Bujumbura, mbere y’uko bikomereza I […]Irambuye

Umuhanzikazi Butera Knowless ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni INGABIRE BUTERA Jeanne d’Arc, Yavukiye mu Karere ka Ruhango tariki 01 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege mu muryango we. Ababyeyi be bose bitabye Imana. Nyuma ya Genocide,  I Nyamirambo ku ishuri ryitwa ESCAF, niho Butera yatangiriye anarangiriza amashuri ye abanza. Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yakigiye aho yavukiye mu Ruhango mu ishuri […]Irambuye

Amnesty International irasaba u Rwanda gusubiramo itegeko ku ngengabitekerezo ya

Amnesty International yasabye Leta y’u Rwanda gusubiramo amategeko agenga Ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba uvuga ko aya mategeko ngo abangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Aya mategeko yagiyeho nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, agamije ahanini kurwanya imvugo zibiba inzangano n’amacakubiri byagejeje u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish