Digiqole ad

‘Fistule’ cyangwa ‘kujojoba’- Indwara ikomeye ku bagore kandi igoranye kuvura

Fistule cyangwa kujojoba ni indwara iterwa n’uko haba habayeho guhura kw’inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira z’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora imyanda isohokera mu kibuno. Iyi ndwara ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye, harimo n’izituruka ku kubyara bigoranye, bigatuma umugore ahora asohora imyanda kubera ko iba yayobye, ario na yo mpamvu bayita “Kujojoba.”

Mu kiganiro na Dr Gedeon Mukendi, Umuganga kuri “Clinique Peace, yavuze ko iki ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuko abagore benshi bagira ibibazo by’ihohoterwa, kubyara bigoranye, isuku nke, abaganga badahuguwe bihagije ari na bo ahanini bajya bahura n’abagore bababyaza. Ibi byose ni ibyangiza biriya bice by’umugore ubusanzwe bitajya byihanganira ikintu cyose giturutse hanze.

Yagize ati “Umugore watinze ku nda, ubyara umwana ufite umutwe munini, cyangwa afite inkari zuzuye uruhago, aba afite ibyago byo kwangirika kuko uko umwana atinda arwana no gusohora umutwe, ni ko aba aziba imitsi y’amaraso yo mu nzira z’inkari n’iyo mu nkondo y’umura cyangwa agatobora uruhago rw’inkari. Niyo abona  yabyaye neza, kubera gutinda ku nda, iyo mitsi ntabwo isubirana, ahubwo harabora nyuma y’igihe ukabona umugore inkari zisigaye zinyura mu nkondo y’umura. Iyo bigenze bityo, ahora atose kubera inkari zisohora. Icyo gihe aba akwiriye kwihutira kureba umuganga kugira ngo barebe ikibazo yagize bamufashe hakiri kare.”

Muganga Gedeon avuga ko hari n’igihe urura runini na rwo rutoboka cyangwa umwanya uri hagati y’inkondo y’umura n’ikibuno ugatanyuka bigatuma imyanda yose inyura mu nkondo y’umura.

Iyo itinze kuvurwa itera ingaruka nyinshi nko guhagarara kw’imihango, kugumbaha, imibonano ntiba igishoboka kuko umubiri w’aho  imyanda inyura umera nk’uwumye ku buryo ikintu gikozeho ucika nk’urupapuro. Ishobora kandi gutera kanseri cyangwa n’izindi infections zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Akenshi kubera umunuko uhora ku muntu urwayeiyi ndwara, abo babana baramunena, agahezwa, na we akiheza, ibyo rero bikagira n’ingaruka cyane ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Dr Mukende agira ati “Fistule akenshi ivurwa bitarenze igihe cy’amezi atatu uhereye igihe umugore  yagiriye icyo kibazo. Iyo kirenze biragorana kubera ko ariya ma-tissues aba yarorohereye bigasaba ko ushaka andi yo kuyasimbuza kandi nta yabaho.              Rero ukabura icyo umarira umurwayi nk’umuganga. Ariko habaho no guteganya umujyanama kugira ngo amuvure ihungabana aba yaratewe no kwiheba no kwiyanga kubera uburyo aba afatwa muri societe abamo.”

Nubwo iyi ndwara idapfa kuvurwa, ngo abaganga n’ababyaza ni bo bafite uruhare runini mu kurinda abagore kwangirika kuko hari igihe ntarengwa umugore aba agomba kumara ku nda. Iyo cyarenze yareba ukundi abigenza akamukuramo umwana atagombye kwangirika kandi abagore bakarindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abantu babana na bo bakagerageza kubihanganira bakabafasha kwivuza, bakita ku buzima bwabo ntibabaheze kuko bo bashobora kwiheba cyane iyo baramutse bahuye n’iyi ndwara.
Iyi nkuru tuyikesha urubuga Umuganga.com

en_USEnglish