FIFA yatangaje 23 bazavamo uzahabwa FIFA Ballon d’or 2011
Kuri uyu wa kabiri, FIFA ifatanyije n’ikinyamakuru France Football bashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 bazavamo uzahabwa igihembo cya FIFA Ballon d’or, ndetse n’urutonde rw’abatoza 10, ruzavamo uzahembwa nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2011.
Kuri uru rutonde hagaragaraho abakinnyi benshi bakina mu gihugu cya Espagne, kikaba ari nacyo gihugu gifitemo abakinnyi benshi b’abanyagihugu, kuko bagera kuri 7.
Muri Barcelona havuyemo abakinnyi 8, naho mukeba wayo Real Madrid ikaba ifitemo abakinnyi bagera kuri 5 gusa. Mu bwongereza hagaragara mo abakinnyi batatu gusa.
Mu bakinnyi badakomoka ku mugabane w’uburayi hagaragaramo umunya Brazil Neymar ukinira Santos, nyuma ya Juan Roman Riquelme, wari waje ku rutonde nkuru mu mwaka wa 2007.
Dore urwo rutonde rw’abakinnyi 23:
Eric Abidal (FRA/Barcelona)
Karim Benzema (FRA/Real Madrid)
Sergio Aguero (ARG/Manchester City)
Iker Casillas (ESP/Real Madrid)
Cristiano Ronaldo (POR/Real Madrid)
Daniel Alves (BRA/Barcelona)
Samuel Eto’o (CMR/Anzhi Makhachkala)
Cesc Fabregas (ESP/Barcelona)
Diego Forlan (URU/Inter Milan)
Andres Iniesta (ESP/Barcelona)
Lionel Messi (ARG/Barcelona)
Thomas Muller (GER/Bayern Munich)
Nani (POR/Manchester United)
Neymar (BRA/Santos)
Mesut Ozil (GER/Real Madrid)
Gerard Pique (ESP/Barcelona)
Wayne Rooney (ENG/Manchester United)
Bastian Schweinsteiger (GER/Bayern Munich)
Wesley Sneijder (NED/Inter Milan)
Luis Suarez (URU/Liverpool)
David Villa (ESP/Barcelona)
Xabi Alonso (ESP/Real Madrid)
Xavi Hernandez (ESP/Barcelona).
Urutonde rw’abatoza, amahirwe akomeje guhabwa umutoza wa Real Madrid Jose Mourinho, wari wanatsindiye ibihembo by’ubushize.
Gusa ntibyoroshye kumenya uzatsinda muribo kuko harimo n’abandi bakomeye nka Sir Alex Ferguson, na Oscar Washington Tabarez, wagejeje Uruguay mu marusahanwa ya Copa America.
Dore uko urutonde rw’abatoza 10 ruhagaze.
Vicente Del Bosque (ESP/Spain)
Sir Alex Ferguson (SCO/Manchester United)
Rudi Garcia (FRA/Lille)
Josep Guardiola (ESP/Barcelona)
Jurgen Klopp (GER/Borussia Dortmund)
Joachim Loew (GER/Germany)
Jose Mourinho (POR/Real Madrid)
Oscar Tabarez (URU/Uruguay)
Andre Villas-Boas (POR/Chelsea)
Arsene Wenger (FRA/Arsenal).
Kwemeza umukinnyi mwiza n’umutoza mwiza bazahabwa Ballon d’Or ya FIFA ya 2011, bizaba tariki 5 Ukuboza uyu mwaka mu mujyi wa Paris mu Ubufaransa.
Nkubito Gael
UM– USEKE.COM
6 Comments
amahirwe ni aya messi kuko afite ubuhanga buhambaye kurusha abandi boseeeeeeeeeee
None se buriya Ronaldo ko ntawe mbonamo?
wowe uvuga messi ubanze umenye icyo basaba kugirango bavuge ko uru umukinnyi mwiza!!messi muri National team ari mubakinnyi badafite akamaro!!!rero reka sentiment dutegereze!!.
rwose niba atari ikimenyane ni lionel messi
ntawundi kuko messi atandukanye nabandi
cyane we arabarenze kureeeeeeeee
umutoza we arsene nubwo asigaye arya ibitubutse
udi mutoza urenze birengagiza ni
BANAMWANA CAMARADE
niumutoza mwiza arayikwiye pepe
Comments are closed.