Digiqole ad

Iyibutse: Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo

Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. 

Ngarama yabuze umurya, buri wese amwibazaho
Ngarama yabuze umurya, buri wese amwibazaho

Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.

Bukeye Ngarama abwira umwami ati « ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga!» Umwami aramusubiza ati «Ngarama urabeshya ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga. Nzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n’intwari nyinshi! »

Ngarama abwira umwami ati « ninica Saruhara uzangororera iki? Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye.. »

Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, kandi abwira umwami ati « umbagire inka. » Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n’amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n’impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda sindamurya ! »

Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n’umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya mupfu
wapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya.Kumurya ni ukwigerezaho !»

Saruhara ibwira ingurusu iti «jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n’agahinda! »

Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n’igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti «murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w’i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo,
namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese.»

Ibisiga birasubiza biti «Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.» Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma ntamurya.»

Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.

Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.

” Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.”

20 Comments

  • MURAKOZE KABISA KUNYIBUTSA KERA NDI KUNTEBE YA PRIMAIRE, IKIBABAJE NUKO ABUBU BATAKIBONA AMAHIRWE YO KWIGA UTUTUGANI DISI!!!!!

  • murakoze cyane muzakomeze kutugezaho indi migani ya kera muri primaire

  • Murakoze cyaneee mukomeze mudushakire utuntu nk’utu munyibukije nkiri primaire nakundaga cyane isomo ry’ikinyarwanda cyane cyane imyandiko nk’iyi, ariko se abana biga ubu babona ikinyarwanda nk’icyo twabonaga ra? muri abantu b’abagabo.

  • Ntabwo nabura gushima umuntu washyizeho iyi nkuru kuko iruhura ubwonko umuntu akongera akibuka icyo twitaga imyandiko muri Primary.

  • BRAVOOOO!

    UMENYA NGO MU BITABO BY’UBU BARABIKUYEMO!

  • ewana banditsi b’umuseke murakoze sana kunyibutsa aka kagani ka kera,ahubwo muzakomeze kujya mutugezaho n’utundi, hari nakandi k’urukwavu n’igikona, ibaze nawe ubu ngiye kugira imyaka mirongwine mukaba munyibukije igihe nari mfite icyenda.

  • Ni uko ni uko di, uziko mpise nibuka cyera neza neza. Ubu rero abana bari kwiga muri iki gihe udukuru, utugani n’udutekerezo turyoshye nk’utwakera ntatwo bakibona.

  • Murakoze ariko mushoboye no kutubonera ibyiruka rya Maheru mwaridushyiriraho.

  • NDABASHIMIYE CYANE KANDI MUGE MUKOMEZA MUTUGEZEHO IYO MIGANI ITUMA TWIBUKA IBIHE, NDETSE NU MUCO WACU UGAKOMEZA KWIGARARAGAZA.

  • Mukomereze aho! N’ubwo byaba ari agatonyanga mu nyanja, abana b’abanyarwanda bakeneye kumenya aho bava n’umuco wacu nkunda cyane. Birababaje ko ibintu nk’ibi bitakitabwaho ubu

  • NIZERE KO UMUNTU WASHYIZEHO IYI NKURU YATEWE AKANYAMUNEZA N’AMASHIMWE ABANTU BOSE BAMUHAYE, NANJYE REKA NGUSHIMIRE UTU DUKURU TURARUHURA NI TWIZA RWOSE BRAVOO!!

  • Ndumva nduhutse mu mutwe, murakoze cyaneeee! Bimeze nk kureba film ya action

  • dukeneye n’inkuru ya Nyangufi na bakuru be

  • ewe nanjye ndashimye rwose

  • Murakoze muzatugezeho SINKIRANIRA SHYANDA

  • murakozepe bavandimwe mwibutse ibintubyizananjye.munkumbuza.mwarimu wanyigishije muri primaire

  • Ibi bintu byakagombye kuba bihabwa umwanya mu mashuli nibara nabana bacu bakabimenya.

  • Vraiment muranshimishije. Courage. Ibi binyibutsa nindi myandiko nka: nyansha ya baba, bakame n’impyisi, uri mwiza mama etc.

  • Muzatugezeho na Nyanguficna bakuru be!

  • Dushimiye byimazeyo uwashyizeho iyi nkuru kuko bitwibutsa byinshi mu mateka yacu tukiri abana.
    Ku bifuza izindi nkuru zijyanye n’imyandiko yigishwaga cyera mu mashuri abanza, mwajya musura urubuga http://www.ijamboryumwana.com

    Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish