Digiqole ad

Umugabo watwise Thomas Beatie yiyemeje kutongera kubyara

Thomas, umugabo watwise akabyara ubugira gatatu, yafashe icyemezo cyo kujya kwibagisha bakamukuramu nyababyeyi, ibyo bita hysterectomy, bityo ntazongere kubyara.

Thomas n'umugore we
Thomas n'umugore we Nancy/Photo Internet

Thomas Beatie ubusanzwe wavukiye mu mujyi wa Honululu muri Hawaï akiri umukobwa yitwaga Tracy Lagondino, yaje kuba umugabo byemewe n’amategeko mu 2002 ariko imyanya myibarukiro y’igitsina gore ntibigeze bayimukururamo

We n’umugore we baje gutangaza isi ubwo Thomas wari umugabo yaje gutwita mu 2007. Nyuma y’aho gato baje kubyara abandi bana 2, ariko ubu bafashe icyemezo cyo kurekera abo kuko ngo abana 3 barahagije.

Nancy, w’imyaka 48, ubu niwe ubana na Thomas, ubu bafite abana 2 bakuru. Uyu mugore Nancy we ntiyashoboraga kubyara kuko yikujemo nyababyeyi akiri muto.

Nyamara uyu mugore Nancy niwe wonkeje abana ba Thomas, Susan, w’imyaka 3, Austin, ufite 2 na Jensen ubu ufite umwaka umwe.

Ubwo yabyaraga umwana we wa mbere Susan, Thomas yagize ati: “Ni byiza cyane. Ndumva ntasanzwe. Nagize umugisha si natekerezaga ko ari muri jye. Ni igitangaza.”

Thomas igihe yari atwite na nyuma yarabyaye/ Photo Internet
Thomas igihe yari atwite na nyuma yarabyaye/ Photo Internet

Ni inzozi jye na Nancy twari dufite igihe kirekire, ngo dutangire kugira abadukomokaho turi kumwe.”

Ubwo yari atwite, Thomas ubu uba muri Arizona, yahagaritse gufata imisemburo ya kigabo, ariko atangaza ko atazongera gutwita.

Thomas yatangiye guhabwa imisemburo ya testosterone ku myaka 20, iyi misemburo niyo yatumye azana ubwanwa n’ijwi riba nk’iry’abagabo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

 

8 Comments

  • mubyukuri iriya nkuru yabaye ho,nonse nimba aribyo koko bizagera ryari mu Rwanda.impamvu biramutse bigeze mu Rda hari benshi batashaka abagore,kuko ubonye uko ubyara nkuriya mugabo yashimira imana.

  • katonda wange kino cyamagero

  • ESE IBI BINTU BYABAYEHO KOKO.NONESE NINDE WATEYE UNDI INDA. ARIKO URIYA WABYAYE YAHOZE ARI UMUKOBWA NUKO BAJE KUMUTERA IMISEMBURO YA BAGABO. EGO KO WE NI AGASHYA.

  • yewe guhaga bitera kwijuta ,arikomisi ikoretwao ibintu nkibi koko ubu twavugako igana hehe? umva nawe ngo yeyimeje kub aumugabo ,yiyemea kub aumugore ngo abyare none ngo arabihagaritse kubyra hubwo nashobore yandike izina biire inzira abyarire kuzuza isi

  • none se uriya mugore we yaba afite igitsina cy’abagabo akaba ari we babyarana cyangwa uriya mugabo-gore ashugurika abagabo babyarana nawe …ntibyasobanutse…

  • yegoko bikiramaliya wikabwayi,,,,ibi se byabaye ku isi???ninde se wateye inda???sha mujye mudusobanurira munkuru muduha wana ariko ndumiwe pe isi irashize

  • Mudusobanurire neza, ninde wateye uriya mugabo inda?

  • abagabo baragwira,ese mama umugore yaba yarigeze we abyara cg niwe ukora iribara

Comments are closed.

en_USEnglish