Digiqole ad

Nyuma yo gusenyuka kw’ikipe y’Umurabyo FC,Intara y’Iburasirazuba irashaka gushing ikipe nshya!

Intara y’burasirazuba ni Intara usanga mu mupira w’amaguru itagaragara cyane bitewe n’uko nta kipe mu cyiciro cya mbere ifite ndetse n’iziri mu cyiciro cya kabiri ntizikomeye; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira aratangazako   ubuyobozi bw’iyi Ntara bwiteguye gukora ibishoboka byose hagashyirwaho ikipe y’Intara.

Umukuru  wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Guverinneri n'Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Intara bari baje kwakira abaki batoranyijwennyi
Umukuru wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Guverinneri n'Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Intara bari baje kwakira abaki batoranyijwennyi

Intara y’Iburasirazuba usanga hagaragaramo ibimenyetso by’umupira w’amaguru kuko haba stade zubatswe cyera nka stade ya Rwinkwavu mu Karere Kayonza ubu usanga yarasenyutse kubera kutayitaho, amakipe nka Etoile de l’Est usanga imaze imyaka myinshi mu cyiciro cya kabiri yarananiwe kuzamuka n’izindi.

Gusa nanone kandi iyo wotegereje uko abana,urubyiruko n’abakuru bitabira imikino ubona ko banyotewe ariko babuze ikipe ifatika. Ikipe ya Police Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere iba muri Rwamagana,ihita yimurirwa muri Kigali.

Mu mwaka wa 2007  ikipe ya Bugesera yazamutse mu cyiciro cya mbere, yimurirwa I Rwamangana yitwa Umurabyo Fc ndetse iba ikipe y’Intara, ariko nyuma y’umwaka umwe isubira mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita isenyuka burundu.

Ubwo yaganiraga n’abakinnyi bitabiriye igikokorwa cyo gutranyamo abakinnyi bazakinira iyi kipe y’Intara y’Iburasirazuba ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Guverineri Aisa Kirabo Kacyira yijeje aba bakinnyi ko nk’ubuyobozi bw’Intara bwiteguye kubafasha haba ku buryo bw’amafaranga ndetse n’indi nkunga ishoboka kugirango ikipe izabashe kwitwara neza.

Yasabye aba bakinnyi gukunda icyo bazaba bakora kuko iyo ukunda akazi ukora bituma ugakora neza.

Iri jonjora ririmo no gukorwa n’impuguke mu mupira w’Amaguru ziyobowe na Antoine Rutsindura, hanifashishijwe  abakozi ba FERWAFA nka Aloys Kanamugire na Vincent Mashami, abatoza b’aya makipe ndetse na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bo mu mujyi wa Rwamagana kugira ngo iki gikorwa gitegurwe kandi kigende neza.

Amakipe umunani yaturutse mu turere turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba(buri karere kazanye ikipe imwe uretse Rwamagana yari ifite amakipe abiri A&B), kuva ku cyumweru hari abakinnyi bagera ku 160.

Abakinnyi batoranyijwe bitabiriye ari benshi
Abakinnyi batoranyijwe bitabiriye ari benshi

Amajonjora yabaye kuva ku cyumweru n’ejo ku wa mbere yasize hasigayemo abakinnyi 40. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza ku wa gatandatu no ku cyumweru kugirango hatoranywe ikipe nyayo igomba kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Antoine Rutsindura akaba atangaza ko abana bitabiriye aya majonjora barimo kugaragaza ishyaka n’ubuhanga, ku buryo hari icyizere cyo kuzabona ikipe nziza.

Uretse kuzitabira imikino itandukanye ya hano mu Rwanda biteganyijwe ko iyo kipe izanitabira imikino ya East African Local Authorities Sports & Cultural Association (EALASCA) games rizakirwa n’Umujyi wa Kigali mu kwezi kwa cumi n’abiri.

Ushinzwe Itangazamakuru Eastern Province

2 Comments

  • mwiriwe(mwaramutse) mushake abo bana bafite ubushobozi ntimufate abakuze nshimiye uwo muyobozi n’abandi barebereho murakoze

  • Ntureba ahubwo nge ntakindi kinshimishije uretse uburyo batoranijemo abakinnyi nagizengo bahise bajya congo, na uganda turasaba ko nibayizamura batazabavangira n’ubundi nibyo byishe Bugesera ahubwo bagakomeza gukurikira n’abo bavuyemo kuko atari ubuswa ahubwo nuko hari ababrusha cyane umupira uvuye mu banyarwanda kavukire mwareba uburyo biryoha Courage ese izitwa ngo iki?

Comments are closed.

en_USEnglish