Month: <span>September 2011</span>

Umudugudu uzaba intangarugero ugiye kubakwa na Kaminuza

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igiye  kubaka umudugudu w’intangarugero. Uyu mudugudu uzaba witwa umudugudu wa Karama, uzaba wubatse mu Kagali ka Karama mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye. Ukazaba ugizwe ahanini n’ibikorwa remezo,bitaboneka mu midugudu yindi, ku buryo serivise zose zikenerwa zishobora kuhatangirwa mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Bimwe mu bikorwa remezo bizaba byiganje […]Irambuye

Ubufaransa burasabwa ko Manasse BIGWENZARE wahahungiye ashyikirizwa ubutabera

 Nkuko tubikesha urubuga rwa grandslacs kuri uyu wa mbere, Urwego rushinzwe gukusanya ibyaha byibasiye inyoko muntu (CPCR) rumaze gutanga ikindi kirego ku byaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, byakozwe n’umunyarwanda wahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa Manasse BIGWENZARE akaba ubu atuye mu gace ka Bouffemont(95) mu gihugu cy’Ubufaransa.   Manasse Bigwenzare mbere ya Genocide akaba yari […]Irambuye

Sellas Tetteh yeguye nyuma y’umusaruro mubi

Amakuru ava muri FERWAFA aremeza ko umutoza Sellas Tetteh yaraye asezeye ku mirimo ye ku mugoroba wo kuri uyu wambere. Akaba yeguye ku mpamvu ze bwite mu ibaruwa yandikiye FERWAFA. Sellas Tetteh yeguye nyuma y’umusaruro mubi kuva yahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Ahabwa aka kazi muri Gashyantare […]Irambuye

Wari uzi ko P Diddy anywa Vodka nkugotomera amazi?

Vodka si inzoga yoroshye, ni inzoga y’igiciro iba ikaze cyane.  Umuhanzi Sean Diddy Combs yagaragaye muri iyi week end ishize, ayimira asutse mu muhogo, neza neza nkunywa amazi. Iyi nzoga yagotomeraga nkibisanzwe ni Vodka ikorerwa mu bufaransa bita Ciroc Vodka. Ni mu birori yari yatumije we ku giti cye i Las Vegas, muri Hotel y’agatangaza […]Irambuye

President Kagame ategerejwe cyane mu nama ya CHOGM muri Australia

President Kagame ngo ategrejwe cyane mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa CommonWealth (CHOGM) izaterana mu kwezi gutaha i Perth muri Australia. President Kagame, kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize muri CommonWealth, ndetse na Ministre w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, ngo ntibaratangaza niba bazitabira, nyamara igihe cyo kwemeza ko bazahagera ngo babategurire (Reservations) cyarangiye muri week end ishize. […]Irambuye

Ronaldinho yongeye ku garuka mu ikipe y’igihugu ya Brazil

Kuri uyu wambere tariki ya 5 Nzeri ni bwo amakipe atandukanye ku isi yakinnye imikino ya gishuti yemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’amaguru (FIFA), umukino ukomeye cyane wahuje  Brezil na Ghana i Londres, aho warangiye Brazil itsinze Ghana 1-0 Amakipe ya Brezil na Ghana akaba afatwa nk’amakeba nyuma y’aho Ghana ikina umukino mwiza muri Afurika kandi […]Irambuye

President Kabila yijyaniye umwana ku ishuri

Ni kuri uyu wa mbere taliki ya 05/nzeri 2011  Joseph Kabila Kabange, uyobora DRCongo,  yagaragaye ajyana umwana we w’umuhungu Laurent-Désire Kabila Junior mu ishuri ry’incuke ryitwa ( école maternelle « Les Oisillons ») riherereye mu karere ka Gombe mu mujyi wa Kinshasa. Avugana n’abanyamakuru Joseph Kabila yabatangarije ko nyuma y’inshingano zitoroshye abazwa zo kuyobora igihugu atibagirwa ko […]Irambuye

Isomero rya Kigali rizatangira mu mpera z’uyu mwaka

Isomero rusange ryubakwa mu mujyi wa Kigali n’umushinga wa Horizon Construction, rirateganya gukingura imiryango yaryo mu mpera z’uyumwaka turimo, nkuko byatangajwe na Nils Zirimwabagabo, umuyobozi wa Rotary Club, yateye inkunga iki gikorwa. Agirana ikiganiro n’ikinyamakuru New Times, Nils Zirimwabagabo yagitangarije ko iri somero ryateganwaga gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2011, ariko kubera impinduka zagiye […]Irambuye

Gahunda ya Pre season Tournament, Dore uko amakipe azahura

Igikombe cyibanziriza shampionat y’u Rwanda cyiswe “Primus Cup” kizatangira kuwa gatatu tariki ya 7, uko amakipe azahura byashyizwe ahagaragara ku ri uyu wambere. Bralirwa, ifatanyije na FERWAFA nibo bateguye iri rushanwa. ryashyizwemo Miliyoni 17 na Primus. Eshanu zigabanywa amakipe 8 azitabira iri rushanwa. Iyambere izegukana miliyoni 5, iya kabiri 3,  iya gatatu itware miliyoni imwe. […]Irambuye

en_USEnglish