Digiqole ad

Isomero rya Kigali rizatangira mu mpera z’uyu mwaka

Isomero rusange ryubakwa mu mujyi wa Kigali n’umushinga wa Horizon Construction, rirateganya gukingura imiryango yaryo mu mpera z’uyumwaka turimo, nkuko byatangajwe na Nils Zirimwabagabo, umuyobozi wa Rotary Club, yateye inkunga iki gikorwa.

Inzu yisomero rudange rya Kigali/ Photo Internet
Inzu yisomero rusange rya Kigali/ Photo Internet

Agirana ikiganiro n’ikinyamakuru New Times, Nils Zirimwabagabo yagitangarije ko iri somero ryateganwaga gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2011, ariko kubera impinduka zagiye ziba ku nyubako, byatumye bitinda.

Bakaba barihaye intego yo gufungura imiryango hagati y’impera z’ukwezi k’Ugushyingo n’intangiriro z’Ukuboza uyu mwaka.

Iyi nzu yubatse mu mu umurenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo ngo 98% by’ubwubatsi bimaze kurangira, hakaba hasigaye ibikorwa byanyuma, no gusiga amarangi .

Iri somero rigizwe n’amagorofa atatu,  rizabasha kubika ibitabo bigera kuri 25,000, bibitse mu bubiko kabuhariwe (shelves), n’ibindi bigera kuri 20,000, bizaba biri mu bubiko imbere (stock).

Nils Zirimwabagabo yakomeje atangariza Sunday times ko iri somero rizaba ariryo rinini mu karere k’ibiyaga bigari kose.

Ibitabo bogera kuri 45,000, bimaze kugurwa, bakaba bateganya gutumiza n’ibindi hirya no hino ku isi.

Abasomyi kandi bazaba bafite uburenganzira bwo gusoma ibindi bitabo bitaba muri iri somero, bakoresheje ikorana buhanga rya internet.

Ibikorwa byose byo kubaka isomero bikaba bizarangira bitwaye akayabo kari hagati ya miliyoni 2, na 3 z’amadolari y’Amerika ($2-3 million).

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • bavuga isomero rusange

  • niritangire ryari rikenewe

  • iyi nyubako ni nziza cyane

  • uRwanda aho bukera, ruresa imihigo muri EA, kuko ndabona intambwe ikomeza guterwa ishimishije.

  • iki ni igikorwa cyiza cyane kandi kizagirira akamaro abatura rwanda. Icyo nasaba nuko leta yageza ibikorwa nkibi
    muzindi province zine z’igihugu. Ikindi nacyo
    nuko twajya tureka gukabya tukavuga uko ibintu bimeze, umva nawe ngo iri niryo somero rusange rinini mu karere k’ibiyaga bigari, ibyo sibyo. Ejo bundi nasomye amakuru avuga ko rwandair yatumijeho indege iri mu bwoko bwa boeing izaba ariyo yambere iguzwe muri africa, ibi nabyo nukueshya. Icyingezi nuko twajya duca bugufi tucyemera ko urwanda ruri gusonga imbere cyane ariko kandi tukareka kujya dukabya kuko ntabwo bikenewe. Aluta continua!!

  • TURASHIMA ABAGIZE URUHARE MURI ICYO GIKORWA. BIZATUMA TUGIRA AHO DUSOMERA N’IBITABO BYANDITSWE N’ABANYARWANDA Cg IBIVUGA KU RWANDA (HAZABEHO IGICE KIMEZE NKA COLLECTION RWANDAISE YA KAMINUZA Y’U RWANDA I BUTARE)

  • Ngo Miliyoni 3 z’amadorals????
    ariko gu technique bizarangira ryari!!!

  • yewe iriya nzu uko nyizi nyibona njye nta miliyoni 2-3 $ nyibonamo. Byonyine kuvuga ngo hagati ya miliyoni ebyiri n`eshatu z`amadolari, difference ya miliyoni iba ari nini bigaragaza ko ari ugutekinika koko ahubwo mushobora kuba mutazi uko amafaranga yakoreshyejwe ukazasanga ayujuje n`ayanyerejwe bingana, mwarangiza ngo inzu izatwara miliyoni eshatu???????????????

Comments are closed.

en_USEnglish