Wari uzi ko P Diddy anywa Vodka nkugotomera amazi?
Vodka si inzoga yoroshye, ni inzoga y’igiciro iba ikaze cyane.
Umuhanzi Sean Diddy Combs yagaragaye muri iyi week end ishize, ayimira asutse mu muhogo, neza neza nkunywa amazi.
Iyi nzoga yagotomeraga nkibisanzwe ni Vodka ikorerwa mu bufaransa bita Ciroc Vodka.
Ni mu birori yari yatumije we ku giti cye i Las Vegas, muri Hotel y’agatangaza yitwa The Palms.
Muri ibi birori hari abandi ba star nka Akon, Christina Millan n’abandi bantu b’inzego zitandukanye.
Sean Diddy Combs,41, umuhungu we w’imyaka 17 ngo ntiyagaragaye muri ibi birori byayeguwe na se, dore ko ngo amaze kubona inkunga (Scholarship) yo mugika muri UCLA umukino wa Football Americain.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
10 Comments
burya nizo ziba zibongoza sha naho tukagirango ni ubundi buhanzi bubakirigita!
wee munyamakuru wanditse iyi nkuru nukubanza ukayicukumbura kwanza afite contrats n,uruganda rukora iyo vuduka yo kubamamariza imyaka itanu yose irimbere ntaKIndi kinyobwa azajya anywa niba ari mu ruhame
iyo nzoga iboneka ku masoko yo mu rwanda? ndangira. wasanga ari nk’urwagwa rwino. nzagotomera two bottles. ahhhhhh
umumanyuramazi
bite kayitankore we, wowe se wakinaga unywa Primus ,ufenta kandi uri kuri contract ya Bralirwa. nawe uzi imitwe sha. ariko ko nshaka kuguha ikiraka, nakubona nte?
Biriya ntibyatwizeza ko iriya ari Vodka kuko
combs afite imigabane mu ruganda rukora iriya nzoga kdi afata 40% yinyungu yuruganda
akaba anafite contract yo kwamamaza iriya nzoga yi mfaransa(from France) so hari nigihe wasanga ari amazi!!!
Nshimishijwe na Akon utanwa inzoga kdi akicisha bugufi. naho Vdoka najye nabikora cyane iyo bibaye akazi
abakire barakimara
didy combs yakwica gusa abayashize umuhogo ubawahiye niumumanyuramazi nimpanga ya bralirwa mutuye isengesho ryinzoga azaze anywe muriture cga cyimbazi zinaha iwacu nziko azacelebla.
Ari kanyanga yiwacu ngo ibanze imwice!!!!!
ahubwo njye narinziko vudka ciroc ari inzoga ye,mukurikire neza muzambwira
Comments are closed.