Digiqole ad

Ubufaransa burasabwa ko Manasse BIGWENZARE wahahungiye ashyikirizwa ubutabera

 Nkuko tubikesha urubuga rwa grandslacs kuri uyu wa mbere, Urwego rushinzwe gukusanya ibyaha byibasiye inyoko muntu (CPCR) rumaze gutanga ikindi kirego ku byaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, byakozwe n’umunyarwanda wahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa Manasse BIGWENZARE akaba ubu atuye mu gace ka Bouffemont(95) mu gihugu cy’Ubufaransa.

 

Manasse Bigwenzare mbere ya Genocide akaba yari akuriye urukiko rukuru rwa Kanto ahahoze ari muri komine Murambi hari muri perefegitura ya Byumba.

“ Nkuko duhora tubisubiramo ntabwo tuzagumya gushyigikira igitekerezo cy’uko abantu baregwa ibyaha biremereye nk’icya Genocide bakomeza gutura mu gihugu cy’ubufaransa badahanwa” : Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Alain Gouthier uhagarariye CPCR.

Alain Gauthier yakomeje agira ati: “ Nubwo tuzi neza ko abacamanza n’abajandarume (Gendarmes) bakomeje gukora iperereza , turatekereza ko ibyangombwa bimwe byuzuye kugira ngo urubanza ruzabashe gutangira”.

Uyu Manasse Bigwenzare akaba ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byabereye ahahoze ari muri komine Murambi  aho yarafatanyije na Jean Baptiste Gatete we ubwe akaba yaranamaze gukatirwa burundu n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha ku itariki ya 29 Werurwe 2011.

Bigwenzare akaba yaranafatanyije na Gatete mu bwicanyi bwatikije imbaga y’abantu muri Paruwasi ya Kiziguro ku italiki ya 11 Mata 1994 , ndetse akaba ashinjwa n’urupfu rw’abantu 2 bari baturanye biciwe kuri bariyeri yari I Kawangire.

Uyu Bigwenzare akaba ari umuntu wa 21 uregwa ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu ukurikiranywe n’ubutabera bw’Ubufaransa.

Umuseke.com

3 Comments

  • Oya nibabahagurukire puuuu!! dore igihe bahereye batwidegembya hejuru batwereka ko ibyo badukoreye ntacyo bibatwaye ko ahubwo babishatse bakongera ariko ibyo byo babyitonde mo!byabagora cyane!

  • Nafatwe kandi afungwe kuko ntampamvu yo kubateteya kuko nabonye barimo banashaka kwihisha bihinduranya amazina ngo bayobye uburari bazimangatanye ibimemyetso! aha ndashima ubufaransa bigaragara ko burimo butera intabwe mu bijyanye no kubahiriza amasezerano y’ibyo bwumvikanye ho n’Urwanda!!

  • Mubyukuri ubucamanza buba bukwiye guhabwa urubuga. Niba se koko ubuyobozi buriho mu Rwanda twese twapfukirannywemo wakwemeza ute ko uriya musaza bari baramwibagiwe kandi ahanini ashinjwa ibinyoma nabo bari baturanyekuburyo bitari ngombwa ko hashira imyaka irenga 10 batararega. Uriya Manase ntyigeze ahindura amazina cyangwa se ngo yiyoberanye ukundi,ni gute byafata iyo myaka yose??? Ikindi byumvikana ko yinjira mu Bufaransa yari afite VISA iri kumazina ye,France mugutanga za visas irabanza gaperereza cyane cyane kubanyarwanda.Ahubwo ingoma iyo irir mumarembera ntaho idasasa imigerli.Ese abo bamuhiga bo kumitwe yabo hariho uduhanga twabazize ubusa tungahe???? Igikuru nukureka kwanduranya kubahutu kandi ari nabo ubu bapfa kubapfa agasoni. Kayumba na Karegeya na ba Rudasingwa amaraso bafatanije kunywana na Kagame kuki ntacyo bayakomozaho. Ubamba isi ntakurura mwitonde…!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish