Digiqole ad

President Kabila yijyaniye umwana ku ishuri

Ni kuri uyu wa mbere taliki ya 05/nzeri 2011  Joseph Kabila Kabange, uyobora DRCongo,  yagaragaye ajyana umwana we w’umuhungu Laurent-Désire Kabila Junior mu ishuri ry’incuke ryitwa ( école maternelle « Les Oisillons ») riherereye mu karere ka Gombe mu mujyi wa Kinshasa.

Joseph Kabila n'umukobwa we mukuru n'umugore we/Photo Internet
Joseph Kabila n'umukobwa we mukuru n'umugore we/Photo Internet

Avugana n’abanyamakuru Joseph Kabila yabatangarije ko nyuma y’inshingano zitoroshye abazwa zo kuyobora igihugu atibagirwa ko ari umubyeyi kandi afite inshingano zikomeye ku muryamgo agomba guha umwanya.

Avuga ko bidatunguranye rero kuba azindukana umwana we wa kabiri akamujyana ku ishuri ry’incuke.

Kabila yavuze ko nta mwana we agomba kujyana gushakira ubumenyi hanze y’igihugu cya Congo (kinshasa) ko abana be bwite bagomba kuhigira, kuko aha ikizere gihagije uburezi bwo muri Congo akaba ariyo mpamvu nkuko tubikesha digitalcongo.

Laurent-Désire Kabila Junior ni umwana wa 2 wa Kabila yabyaranye n’uwo bashakanye Olive Lembe Kabila akaba yaranavukiye mu murwa mukuru I Kinshasa taliki ya 18 nzeri 2008 mu bitaro byitwa Ngaliema (Clinique Ngaliema)

Iri shuri ry’inshuke rya “Les Oisillons” ryashinzwe mu mwaka wa 1969. Muri iri tangira ry’amashuri 2011-2012 iri shuri rikaba rikabakaba mu banyeshuri bagera ku 95. Ryigwamo n’abanyeshuri bose baba abanye Congo ndetse n’abanyamahanga.

Kabila ari kwiyamamariza indi manda yo kuyobora CONGO muri mandat y’indi myaka itanu (5) iri imbere.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

10 Comments

  • nta gitangaza kirimo kujyana umwana we kw’ishuli na mzee kijana ajya abikora.

  • Yeee ni umubyeyi nyine utari gito. songa mbele your excellence

  • ibyo babyita kwiyamamaza

    • uvuze ukuri

  • Ndamushyigikiye!!!!!!!ahubwo n’ejo azabikore bibere n’abandi urugero.Nta mpamvu yo gutwarwa n’umuntu utamwitayeho(umukozi wo murugo)
    Kandi kuba President ntibivuga kutita kubo mu rugo!

  • yeah ni umuntu w’umugabo kabisa!nonese ko abona umwanya wo kubyara yabura ate uwo kurera?

  • abandi abana babo biga mugihugu kubera ireme ryuburezi rihamye

  • UBWO SE KO WUMVA JUNIOR ARI UWA KAVBIRI, UWA MBERE NTABWO YIZE NIBA SE YARIZE KABILA YAMUJYANYE KANGAHE, NUKO SE ABANYAMAKURU BATAMUBONAGA CYANGWA NUKO BARTASGATSE KU BITANGAZA, REKA TSHISEKEDI NAWE WUMVE NGO YAJYANYE UMWUZUKURU KU ISHURI NDUZI KO ABANA BO UBANZA BARABAYE BA PROFESSORS. AHAAA IBYA CONGO MUJYE MUBIREKA

  • kabira nihatari hehehe ibikabyo byabacongoman murabizi yaba mwarimubizi ahubwo azi kwiyamamaza ndamwemeye peee

  • Ariko KABILA afite umudamu w’umunyarwandakazi ko mbona umudamuwe muzi

Comments are closed.

en_USEnglish