Digiqole ad

Somalia: Abagera ku 750.000 bashobora kwicwa n’inzara, Abanyarwanda mu gutabara

Amapfa ngo ari kugenda akaza umurego muri Somalia ku buryo mu mezi atari menshi ari imbere, abantu bagera ku 750.000 bashobora kwicwa no kubura ibyo kurya.

Inzara iranuma muri Somalia. Nimutabare uko mushoboye/Photo Internet
Inzara iranuma muri Somalia. Nimutabare uko mushoboye/Photo Internet

Iyi nzara iravuga cyane cyane mu gace k’amajyepfo ya Somalia mugace gacungwa n’inyeshyamba za Al Shabab.

Million zigera kuri enye z’abantu hariya bekeneye ubufasha cyane cyane ibyo kurya. 750.000 bashobora kwitaba Imana vuba cyane niba ntagikozwe.Ngo ubu inzara imeze nabi kurenza mbere.

Abatari bake ngo bamaze gupfa, cyane cyane abana.

Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bafite umutima wo kugira byibura gito bakora. itsinda ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda ryateguye mu gihugu hose igikorwa cyo kugoboka abaturage baSomalia.

Iyi gahunda ya Rwanda Youth Campaign For Somalia ryatangiriye ku rubuga  rwa Facebook ubu rikaba rifite abanyamuryango barenga 2.500, rimaze kurangiza ibikorwa by’ingezi bizabafasha gutangira ku mugaragaro gahunda yo gukusanya inkunga mu gihugu cyose.

Inama y’abaministre iherutse guterana yamenyeshejwe na Ministre w’Urubyiruko Mitali Protais ibyiyi gahunda, ndetse irayishima.

Urubyiruko rw’u Rwanda muri Rwanda Youth Campaign for Somalia rwiyemeje gukusanya inkunga igera byibuze ku 100.000$ kugirango hatabarwe abanyasomalia bari kwicwa n’inzara.

Nawe gira icyo ukora niba uri mu Rwanda, ifatanye n’urubyiruko muri  Rwanda Youth Campaign for Somalia kuri www.rwandayouthcampaign4somalia.org utange byibura idorari rimwe dutabare abari mu kaga.

Bishyizehamwe ngo batabare
Bishyizehamwe ngo batabare
Uko inzara yifashe ku gishushanyo cya UNHCR/USAID
Uko inzara yifashe ku gishushanyo cya UNHCR/USAID

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • igikona ndabona kirekeje ngo kimusamurepeeeee, mana fasha abirabura turashize

  • Iriya NKONGORO ndabona igiye kugwa ku mutuna, my God help our continent, kandi buriya ni ba Rugigana babiri inyuma byose Mana ahaaa

  • Muraho neza mwese,

    Ndashima kandi ndashimira „URUBYIRUKO RW’U RWANDA“. Mbatuye Imana-Rurema, bambe weee, yo yabiremeye, izabihembereeeee….

    Kuli jyewe, kuba mwaragize kiriya gitekerezo kandi mukagishyira mu bikorwa, rwose ntako bisa. Kandi jyewe nsanga icya ngombwa atari umubare w’amafaranga muzabasha gushyira hamwe, icyangombwa ni impuhwe, umurava, ishema n’ishyaka mukorana.

    Hafi buri munsi, ndeba amafoto ateye agahinda anyura kuli televiziyo. Birambabaza cyane kubona, ukuntu abaturage bo muli Somaliya bamerewe nabi. Iwabo inzara irahagarara kw’irembo ikavugiriza. Ndetse buli munsi ikivugana abantu benshi, cyane cyane abana.

    ARIYA MAPFA NI ICYOREZO. NI ICYOREZO GITEYE AGAHINDA.

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Mana we !!!!!!!!!!!barazira iki koko?Birababaje kuba hari ibihugu byibitseho ubukungu ariko inzara ikibasira bamwe!Ariko ni gute haba inzara kuri iyi si kandi dusaranganije ibiri ku isi byadutunga twese?ONU ibirebe!

  • NJYE MBABAZWA CYANE NUKUMVA IJAMBO ONU
    NIBA ATARI POLITIKE YABO NGO BAGIRE ICYO
    BIBONERA IRARORA.

  • Byaba byiza kurushaho mubahaye ikaze mu Rwanda tugasaranganya ducye dufite….

  • byaba byiza ingufu zikoreshwa kwa kadafi zikoreshejwe muguhashya icyibazo cy,inzara kw’isi,gusenya bishyirwa imbere kurusha kubaka

  • MANA yanjye weee,birababaje cyane mbega ukuntu satani ari mubi we uteza ibyago k’isi!abasenga ni mushyireho umwete cyane musabire biriya biremwa by’imana biri kwishwa n’inzara,inzara irakwica ukarinda upfa koko.ibaze nawe urwo rupfu.MANA IGIRA IMBABAZI GARAGAZA UBWIZA BWAWE MRç.

  • URIYA MWANA NIWE UBABAJE CYANE NIMUCECEKE ISHYIRE MU MWANYA WE?N’UKURI HABAHO KUBABAZWA ARIKO BIRIYA BIRENZE UKWEMERA KWA MUNTU, GUSA MPEREYE KURI IRIYA PHOTO YA MWENE DATA URIYA URI KUBABAZWA KURIYA,IMANANA NIKORE IMIRIMO IHERE KURI URIYA NDEBA KU IPHOTO NI AGIHUMEKA.

Comments are closed.

en_USEnglish