Digiqole ad

Umudugudu uzaba intangarugero ugiye kubakwa na Kaminuza

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igiye  kubaka umudugudu w’intangarugero. Uyu mudugudu uzaba witwa umudugudu wa Karama, uzaba wubatse mu Kagali ka Karama mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye.

Ishuri rizubakwa mu mudugudu wa  Karama
Ishuri rizubakwa mu mudugudu wa Karama

Ukazaba ugizwe ahanini n’ibikorwa remezo,bitaboneka mu midugudu yindi, ku buryo serivise zose zikenerwa zishobora kuhatangirwa mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Bimwe mu bikorwa remezo bizaba byiganje muri uyu mudugudu w’ikitegzoerere harimo ivuriro, isoko rya kijyambere, parikingi y’amamodoka, ishuri, Icyumba k’inama ariko gishobora no gukorerwamo ibindi biganiro, umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Ubwiherero rusange kubadatuye muri uyu mudugudu hamwe n’ibindi bikorwa bishobora gutanga akazi, ku baturage bazawuturamo. Ndetse hazubakwa amazu agera kuri 200 azaba akikije imihanda uhunyuramo.

Eng.MUNYABURANGA Vivien, umwarimu muri Kaminuza Nkuru y ‘u Rwanda akaba n’umwe mubakoze igishushanyo mbonera cy’uyu mudugudu ntangarugero  wa Karama, avuga ko niwuzura bizaba byerekana ko iyi Kaminuza idatanga gusa amaso yo mu ishuri, ahubwo ko hari ibikorwa igomba kugeza kubaturage bayituriye.

Icyumba k'inama n'ibiganiro kizubakwa
Icyumba k'inama n'ibiganiro kizubakwa

MUNYABURANGA agira ati : ″Kaminuza ntikwiye gutanga ubumenyi gusa, abayisohokamo bagomba kugaragaza ibikorwa bifatika.

Emmanuel TWARABAMENYE, umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kita kubidukikije,  yavuze ko uyu mudugudu uzatuma umubyeyi ugiye kubyara bishobokera hafi, ugiye ku isoko aribone hafi, abana nabo bige bugufi bwo murugo.

Uyu mudugudu ntangarugero ugomba kuba wuzuye mbere y’umwaka wa 2013. Uzatwara amafaranga arenga miliyari y’amanyarwanda. Uyu mudugudu numara kuzura hazashyirwaho urubuga rwa Internet ruzajya rugaragaza amakuru n’ibikorerwa muri uyu mudugudu.

Ibizaba ibiro by'umudugudu
Ibizaba ibiro by'umudugudu
Isoko rya kijyambere rizubakwa muri Karama
Isoko rya kijyambere rizubakwa muri Karama
ubwiherero ku bazaba badatuye mu mudugudu wa Karama
ubwiherero ku bazaba badatuye mu mudugudu wa Karama

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • Is it that possible? Ko abanyeshuri ba Kaminuza babuze amacumbi se, lab zayo zikaba zidahagije, n’izihari zikaba nta computers zihagije zifite nta laboratories n’ibindi iyo budget y’umudugudu si iyo kwibazwahooooooo

  • iki gikorwa kizabere n’ibindi bigo urugero,kuko ibi nibyo bizazamura imiturir myiza ndetse no kurengera ibidukikije.

  • none se miliyali 1 ugabanyije ayo mazu 200 ko numva uwo mudugudu agaciro kawo ari gake cyane

  • iki gikorwa ntako gisa kabisa!!!!!! NUR courage

  • Ni nde wakubwiye ko abanyeshuri ba NUR ntamacumbi bagira?
    Utekereza ko kaminuza yazakora ibikorwa biteza imbere igihugu aruko itegereje ko ibanza ikuzuza Laboratoire zose, Amamcumbi n’ibindi. Usibye na NUR ugiye na za HAVARD, LOUVAIN, CAMBRIDGE n’izindi zikomeye cyane wasanga haribyo zitarageraho kandi zirikurwego rwa mbere kw’isi.COURAGE NUR NUBUNDI WAHOZE UFITE DEVISE IVUGA KO URURUMURI N’AGAKIZA KA RUBANDA KANDI NIBYO. ngabo abaganga bavura Abanyarwanda, ngabo Ingenieurs, ngabo Abacungamari, ngizo intiti z’ubwoko bwose.

  • I doubt about its feasibility

  • Erega ntakitashoka NUR mukomerezaho na Bank nako Umudugudu SACCO irakenewe.MTN, TIGO, BRALIRWA, EWASA, RDB,RRA, BNR nibinbi bigo nibibarebereho. Erega ntabwo ari cash ibura harabura igitekerezo nkicyanyu none inzira irabonetse. Ese One Dollar C igereye he? nikore ibishoboka nayo ibikore

  • Bravo kuri KAMINUZA IMWE ITUNGANYE AHUBWO BAGURE IBIKORWA BIGERE N’AHANDI ATARI MURI HUYE GUSA.IBYO BIKORWA BYOSE NI IBYICYEREKEZO PE!ABAKOZE DESIGN Y’UWO MUDUGUDU N’ABAHANGA RWOSE!BIRATWEREKA KO URUMULI RUZAGERA KURI RUBANDA NK’UKO DEVISE YA KAMINUZA IBIVUGA.ARIKO SE UBUNDI KO NSHAKA KUZABONAMO INZU NZABIGENZA NTE?

  • Inzozi weeee, mwabanje mukubaka aho abo mwigisha bacumbika mukabona kujya I karma?

  • IBIRO BY’UMUDUGUDU BIRANYISHE UZIKO BIRUTA IBY’AKARERE UBWIZA.

  • AYA MAZU SE KO NDEBA ADASA NEZA? BABUZE UBAKORERA DESIGN?

  • Ubundi koko nibyo bwa mbere mushakire abanyeshuri aho baba n’aho bigira, mutaba nk’abataka umugi nyamara aho bavukiye nta n’ishanyarazi rihari kandi barahakuriye.
    Please mwitondere ibyo mukora.

  • Ubundi koko nibyo, bwa mbere mushakire abanyeshuri aho baba n’aho bigira, mutaba nk’abataka umugi nyamara aho bavukiye nta n’ishanyarazi rihari kandi barahakuriye.
    Please mwitondere ibyo mukora.

  • nta kiza nkicyo ubundi hari harabuze iki ko abanyabwenge ariho bari kandi ubwenge buterekana igikorwa twari tuburambiwe
    courage mukomereze aho

  • FOR SURE, NUR ======>>>> LUMEN POPULI. ABSOLUTELY!!!

    Muraho neza mwese Banyarubuga. Nimugire amahoro,

    mbere na mbere ndasuhuza kandi ndashimira NUR, Mwarimu Engineer Vivien MUNYABURANGA, abo bafatanyije, ntibagiwe abanyeshuri babo. Kiriya gitekerezo cyo kwigisha UBUMENYI hakiyongeraho UBUSHOBOZI ni kiza cyane. Mbese niyo nzira u Rwanda rwiyemeje m’uburezi, kuva hasi kugeza hejuru.

    Umushinga wanyu wo kubaka umudugudu w’ikitegererezo i Karama na njye ndawushyigikiye. Urwo rugendo mugiyemwo, ruzabahire mama weee. Maze igikorwa mugisoze nta ngorane nyinshi muhuye nazo.

    URU RUBUGA RWA INTERNET

    Banyarubuga Bavandimwe, hari ikintu ngiye kubasaba kandi mbinginge. Maze munkundire munsubize, mumbwire niba nibeshya mu mitekerereze yanjye.

    Jyewe ndemeza ndashidikanya ko mwese abaza kuri runo rubuga, kimwe na njye, twese tuli impuguke. Mbese turi urumuri, turi amizero ya rubanda. Twifitiye akamaro, kandi tubishatse dushobora kukagirira abandi!!!

    Urugero: „Iyo nsesenguye ibitekerezo byanyu byerekeye uriya mudugudu wa NUR, nsanga hafi ya byose bifite ishingiro“.

    Icyifuzo cyanjye rero ni iki: „Nimureke dushire impumu. Maze twitonde tuganire. Maze twandike ibitekerezo byacu neza. Tubihe umutwe, igihimba, ikibuno n’amaguru. Maze tubisobanure neza kandi twisobanure bihagije. Nibishoboka dutange umuti w’ikibazo, uko tubyumva“.

    Ababishaka mumbwire, nzakora uko nshoboye mbatize umurindi, nubwo igihe mfite ari gito cyane. Ariko nta kibazo, ngo ahari ubushake iteka haboneka inzira. Ndashaka kubatwerera, ndashaka kubereka ukuntu umuntu yihinga, maze akibyaza igitekerezo gishyashya!!!….

    Muli make, bene izi mbuga ndazikunda cyane. Jyewe nsanga ali itorero nk’ayandi yose. Turamutse tubashije gusangira ibitekerezo byacu neza, buli wese yahakura inyungu nini cyane.

    NIMUREKE TWIGE KANDI TWIGISHANYE.

    „Problem solving capacity. Individual Initiative and Entrepreneurship. Project definition and implementation. Positive thinking and teamwork. Innovation, etc…………..“.

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • icyogitekerezo nicyiza nuko gusa abanyarwanda tuba dufite imishinga mumutwe ariko ikibazo nukiyishyira mubikorwa

  • For what purpose? A priority? a housing company/university?

  • To Rutinduka Epimaque and whoever else it may interest,

    Dear Sir Rutinduka,

    „For what purpose? A priority? a housing company/university?“

    Let me please try to answer you, straightforward and honestly!!!!

    The only purpose is to unleash our imagination and improve our creativity. That is a priority in itself. Because if you want to build a housing company, you have first to figure out a plan in your brain. You have to virtually solve many issues at many levels. First you will construct your vision in your imagination. You have to proceed systematically, if you want to make your vision materialized, at the end of the day. And at the university, it is a day-to-day challenge. They call it education and research….

    Muli make, reka ntange urugero kuli kiriya gikorwa cyo muli NUR.

    Rutagwabiziminega says:

    „ Is it that possible? Ko abanyeshuri ba Kaminuza babuze amacumbi se, lab zayo zikaba zidahagije, n’izihari zikaba nta computers zihagije zifite nta laboratories n’ibindi iyo budget y’umudugudu si iyo kwibazwahooooooo“.

    Muli iki gitekerezo cy’uyu muvandimwe hakubiyemwo ingingo nyinshi, umuntu adashobora guhita asubiza inyuma. Ariko jyewe ndasanga bene iki gitekerezo kidahagije. Magingo aya, twari dukwiye gutanga umwitangirizwa tukavuga, uko kiriya kibazo cya labs, amacumbi, computers na budget y’umudugudu gikwiye gukemurwa. Uko buli muntu abyumva mu mutwe we. We don’t need to be perfect, we only need to try….

    OKAY. ARE WE „IMPUGUKE“, OR NOT. IF YES, LET US PLEASE SHOW OUR STUFF. THE STUFF OF EXCELLENCE!!!

    Ubutaha, niba ushaka nzakubwira jyewe IGISUBIZO nkubikiye. Ndagifite mu mutwe wanjye narangije kugitekerezaho. Ariko nyine ntabwo nshaka kugira inama umuntu utayinsabye. Yenda ndibeshya, ikiganiro nkiki ntabwo kigushimisha. Rero mbaye nifashe!!!

    Murakoze, mugire amahoro, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • @Ingabire-Ubazineza
    It seems you misunderstood or rather failed to get my point. Nevertheless, I agree with you on one point, if you allow me to reformulate it as follows:One has to have a vision and systematically translate into action.

    But the whole issue is this:When did NUR become a housing company? Is the NUR mandated to build imidugudu y’intangarugero? I think its mandate is rather to provide quality education to the people. This mandate can’t be achieved without proper infrastructure which i think umudugudu w’intangarugero is not among the priority infrastructure to provide education.

    Simply go to UNR, talk to different people there, you will know what they wish should be their priority.

    Ingabire, it is good to motivate someone but it is equally disastrous if that someone is an idiot. When an idiot is motivated he will for example take the road to Remera when he actually wanted to go Nyarugenge and, because the road is still the same, he will still believe that he will reach Nyarugenge because he has a vision of going there.

    I beg you to not provide me an answer because i think you have none and worse, most of your comments are incoherent !

    Stay well

  • Muraho neza Banyarubuga Bavandimwe,

    nizeye ko mukurikira, mugasoma mukamwenyura musekera imbere!!!

    Maze rero ntabwo nirirwa nsubiza uriya muvandimwe Epimaque, kuko yabimbujije. Ariko ndagirango mushimire cyane, kuko jyewe nzanwa kuli runo rubuga no kwiga. Yanyigishije neza numvise.

    Ndashaka kwiga nkamenya abantu, nkamenya ikibari k’umutima. Kandi iyo nanditse igitekerezo bintera gukomeza kugitekerezaho. Ku buryo niyo ibyo nanditse bitagira undi bigilira akamaro, jyewe bihita bikangilira. Ikindi cy’ingenzi nigira hano ni ikintu mu cyongereza bita „Tolerance“. Kuko yego abantu benshi dusangiye igihugu, imico n’urulimi. Ariko abenshi ntidusangiye imyiyumvire, umutimanama n’amatwara. Ibyo birasanzwe kw’isi yose, birumvikana.

    ICYIFUZO

    Ndifuza ko, uru rubuga ruba „IKIGEGA CY’IBITEKEREZO“. Maze umuntu yahitira hano, akahasanga ibitekerezo binyuranye kandi byubaka.

    Nkuko mpora mbisubiramwo, bene izi mbuga za internet, jyewe nsanga ali ingirakamaro. Umuntu ushaka ashobora kuyihigira byinshi, kandi nawe agatanga umuganda, umuganda wo kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abandi banyarubuga.

    Magingo aya, umunyeshuri ariyumvira, agafata umugambi, akibwira ati: „Jyewe aho gushaka akazi nzagatanga“. Icyo cyifuzo akagihoza k’umutima. Iteka agahora areba mu bimukikije buli kantu kamwungura ubumenyi. Kuli uyu murongo rero, ashobora no gushakashaka kuli internet. Muli make uru rubuga rwubatse neza cyane. Umuntu ashobora kuhigira byinshi, byaba ibyerekeye „UBUZIMA, IMIKINO, UBUKUNGU, IMYIDAGADURO CYANGWA UTUNTU N’UTUNDI“.

    Rero nsanga kugirango mbashe gushyira umushinga mu bikorwa, ngomba mbere na mbere kuwuhimba mu bwonko bwanjye. Umushinga nshaka gutunganya ugomba kumpora k’umutima. Mbese ikijyanye na wo kigomba kunjya mu maraso. Ngomba guhora iteka nshakisha uburyo bwiza bwo kuwutunganya.

    For sure „IMPLEMENTATION“ is the keyword. And positive thinking is paramount. In Rwanda, at the present time, we have a culture of execution. I am very excited, I am very proud of that. For sure, we shall overcome and achieve a better life. The only limit is the sky!!!

    NUR = LUMEN POPULI

    The issue raised here about the genuine mission of the NUR is very important. It is very serious.

    Because of time constraints, now I cannot write and explain my point of view. But please, stay tuned. I will later come back to that and tell you, politely but firmly, what I think…..Okay!!!

    Have a nice day, a day full of work and a little bit of poesy.

    Mugire amahoro, uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish