Gahunda ya Pre season Tournament, Dore uko amakipe azahura
Igikombe cyibanziriza shampionat y’u Rwanda cyiswe “Primus Cup” kizatangira kuwa gatatu tariki ya 7, uko amakipe azahura byashyizwe ahagaragara ku ri uyu wambere.
Bralirwa, ifatanyije na FERWAFA nibo bateguye iri rushanwa. ryashyizwemo Miliyoni 17 na Primus. Eshanu zigabanywa amakipe 8 azitabira iri rushanwa.
Iyambere izegukana miliyoni 5, iya kabiri 3, iya gatatu itware miliyoni imwe.
Iki gikombe kizatangira kuwa gatatu kikarangira ku cyumweru, kizabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, na stade Amahoro i Remera.
Dore gahunda:
2011 Primus Cup :
Kuwa gatatu, i Nyamirambo :
Kimwe cya Kane (ni amakipe 8 yitabiriye)
Match 1: Kiyovu v AS Kigali 13.30
Match 2: Police v Rayon Sport 15.30
Ku wa Kane, i Nyamirambo :
Match 3: Etincelles v La Jeunesse 13.30
Match 4: APR v Marines 15.30
Kuwa gatandatu tariki 10, Amahoro
Kimwe cya kabiri
Match 5: Winner match 4 vs Winner match 2 14.00
Match 6: Winner match 1 vs. Winner match 3 16.00
Ku Cyumweru tariki 11, kuri stade Amahoro
Guhatanira umwanya wa gatatu
Match 7: Loser match 5 vs. Loser match 6 14.00
Final
Match 8: Winner match 5 vs. Winner match 6 16.00
Twabamenyesha ko ikipe ya APR yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere, nyuma yo kumara iminsi itarayitangira mu gihe andi makipe yose yari yatangiye kwitegura shampionat no kugura abakinnyi.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM