Digiqole ad

Sellas Tetteh yeguye nyuma y’umusaruro mubi

Amakuru ava muri FERWAFA aremeza ko umutoza Sellas Tetteh yaraye asezeye ku mirimo ye ku mugoroba wo kuri uyu wambere. Akaba yeguye ku mpamvu ze bwite mu ibaruwa yandikiye FERWAFA.

Sellas-Tetteh yeguye ku mirimo ye
Sellas-Tetteh yeguye ku mirimo ye

Sellas Tetteh yeguye nyuma y’umusaruro mubi kuva yahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Ahabwa aka kazi muri Gashyantare 2010, yari amaze gutwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 ari kumwe na Ghana, avuga ko azakora uko ashoboye  akajyana Amavubi mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu mu 2012, ndetse nibishoboka akajyana ikipe y’abatarengeje imyaka 23 mu mikino Olympic i Londres mu 2012, ibi byose ubu ni amateka kuko bitashobotse.

Umukino wanyuma atoje Amavubi ni uwo aheruka gutsindwa ibitego 5 ku busa kuri Stade Amahoro n’ikipe ya Cote d’Ivoire.

Mu mikino 15 yatoje Amavubi yatsinze imikino 2 (Tanzania n’Uburundi) inganya 2 gusa, indi yose ntibyamuhiriye, uyu musaruro waba ari wo utumye afata umwanzuro wo kwegura n’ubwo ku masezerano ye hari hasigaye amezi 9.

Umunyaghana Sellas Tetteh, yeguye atari mu Rwanda kuko yerekeje muri Ghana, nyuma yo gutsindwa kw’Amavubi muri Week end ishize, aho yari agiye gushyingura inshuti ye Sly Tetteh witabye Imana, uyu akaba yarahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Liberty Professionals yaho.

Niba ntawundi mutoza ubonetse,  umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Eric Nshimiyimana niwe usigaranye inshingano zo gukina umukino wa nyuma mu itsinda H, wo kurangiza umuhango, ubwo Amavubi azerekeza i Cotonou muri Benin kwishyura ikipe yatsinze Amavubi 3-0 i Kigali.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • jye mbona yaratinze mwebwe siko mubibona?

  • Imana imuhe iruhuko ridashira! turamukize

  • Heee,Kwegura kwa Tetteh gufite ishingiro ikibi niko abikoze nyuma y’igihe,yaramaze kwica izina rye ryiza yari yarubatse bitewe no guha amafaranga menshi agaciro kuruta izina rye ntiyari mubi yazize icyo no kugira intege mke akemera gukoreshwa na FERWAFA yifiye inyungu za bake iharanira n’amakosa ya Technique,kudaca bugufi no kwemwra amakosa,kutakora appréciation na objectivité.INGARUKA NI IZIHE ?: Kwangisha abanyarwanda umupira wo mu Rwanda na Equipe nationale,gutukisha no gutesha agaciro izina ry’igihugu u RWANDA.Aha ntitwakwirengangiza ubufatanya cyaha n’inegege nke za MINISPOC.Es ubu aho ibihe bigeze umutoza w’umunyamahanga ni ngombwa cg ni kamara?Amafaranga ari muri Football mu rwanda ko ari menshi cyane akaba atajyanye n’umusaruro? Ese Talents koko ntituzifite ubu abanyarwanakazi babyara abavuga gusa batazi gukora cg ba YES MAN gusa ndavuga abategekwa gusa bakikiriza nta gushishoza.SOLUTION:Abanyarwanda baravuze cyane biratinda nimureke dufatanye dusenge igisubizo kizaboneka kuko Premier league la Champins league dukunda hiyongereyeho uwiwacu harimo na Patriotisme byadushimisha.Mugire amahoro.

  • Ayo yahembwe yapfuye ubusa. Yazanye izina gusa gutoza abisiga iwabo. Mbabajwe n’akayobo k’amadolari yahembwe. Ntaho bitaniye no kuyashyira mu mbabura

  • Ikibazo cya football muri afrika ahenshi , nuko coach cyangwa team manager usanga akazi ke kabangamiwe, ntiyihitiremo ikipe.
    ikindi njyewe nunva umuntu yakoresha umuntu ukurikira umupira yigihugu agiye gutoza, nkuriya njyewe narinziko ntacyo azageza kugihugu ataranatangira.

    usahak gukomera akoresha uwo mugihugu ke
    urugero murebe Egypt. brazil , spain nibindi bihugu.

  • erega umutoza wumuhanga wese yahinduka umuswa kubera imiyoborere mibi ya foot hano mu rwanda.ese nabatoza bangahe bamaze kwegura?,tubite bose se ko ari abaswa?mwe kutubusha!!!IKIBAZO KIRI KU BUYOBOZI.mbabajwe na Tete waje kwanduriza izina rye hano.nibe nawe yabaye umugabo akegura!bayobozi ba FERWAFA namwe mube abagabo mwegure..

  • igisubizo bashake umutoza wumwenegihugu kandi barahari urugero jamari ntagwabira kayiranga nabandi bagahembwa make kandi bakorera igihugucyabo

  • Muri abafana beza rwose, na comments zanyu zirabigaragaza, ariko se amavubi mubona ari abakinnyi dufite kweli kuburyo mwavuga ngo Tetteh ni umuswa? Bariya bakambwe koko uwabaha Fergusson cg Guardiolla mugirango hari ikindi bakora kirenze gutsindwa amaseti???

  • TETE NIYEGUREKABISA NTAKO ATAGIZE GUSA NUKO YAGIZE ABAKINNYIBABI BURYA NTIBAKAJYEBAVUGANGO NUKUGIRA ABATOZA BABI BURYA NABAKINNYI BACU NUKOKUKO BURIYA NTAKO TETE ATAGIZE AHUBWO AZAGIRE AKAZIKEZA AHO AZAKABONAHOSE KUKO AMAVUYANDUJE UBUPROFFION BWE……

  • mugihe cyse bazazana umutoza wese nta cyerekezo gihamye cg gifatika kivuye muri minisiteri ibishinzwe harimo ingamba, amategeko ahamye bigenga umupira w’amaguru mu Rwanda, tuzakomeza gutya ndababwiza ukuri niyo wazana ba MOURIGNO, ba wenger na FAG.tugifite iriya kipe wapi rwose, ibyo byose bigomba guherea mu batureberera bo hejuru babifite mu nshingano zabo

  • ndabahsimye kuri comments zanyu. ariko hari ikintu kimwe mutari kuvuga. ubundi football yo mu rwanda hari abantu bafitemo inyungu zabo bwite kandi ntacyo bakora ngo football itere imbere. rero nta mutoza wagira icyo akora nta buyobozi buhari muri FERWAFA. Abayobozi ba FERWAFA BAVEHO. MURI BE KO HATABA CHANGE.

  • ese mwe mwagira ngo akore iki koko?abakinnyi difite sibariya harabandi atahamagaye?niyo wazana nde.nta bakinnyi dufite ni NYAKATSI

Comments are closed.

en_USEnglish