Month: <span>September 2011</span>

Umucamanza yafatiwe mu cyuho asaba ruswa ya 70.000.000

Niyonizera Claudien, wari umucamanza mu rukiko rukuru rw’akarere ka Musanze, Police iremeza ko yamufashe asaba ruswa ya milioni 70, umuburanyi wari ufite urubanza aregamo company ya Gorilland rwari kuzasomwa muri iki cyumweru. Kuri station ya Police i Remera aho afungiye, we n’uwo bivugwa ko yabahuje na nyiri kurega (commissionaire) ntabwo bemera ibyo bashinjwa. Claudien witeguraga […]Irambuye

Abajura ba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bafahswe na Police

Kuri Station ya Police i Remera kuri uyu wa gatatu saa yine za mugitondo, herekanywe abajura bafashwe na Police kubera ubujura bw’ibikoresho by’abandi birimo za mudasobwa (Laptops), Piano, Amplificateur, akamashini k’amashanyarazi, television nini (Flet screen TV) n’ibindi. Aba bajura ni abatobora amazu y’abantu n’abafungura Imodoka, baba bagamije gutwara ibyabandi  mu mujyi wa Kigali. Mukeshimana Jean […]Irambuye

Ubuhinde: Abantu 9 bahitanwe n’igisasu i New Delhi.

Abantu bagera ku 9 nibo bishwe n’igisasu cyaturitse kuri uyu wa gatatu mu gitondo imbere y’urukiko rukuru rw’I New Delhi mu murwa rwagati w’igihugu cy’Ubuhinde. Kugeza ubu hagaba ntawurigamba ko ariwe wateze iki gisasu. Iki gisasu kikaba cyaturitse ahagana mu 10h15 ku isaha yo mu buhinde, kikaba cyari cyahishwe mu isakoshi yashyizwe aho bakirira abantu […]Irambuye

Guverinoma niyo igomba kwemeza politiki y’imishahara yateguwe na MIFOTRA

Ibibazo  birebana n’uburyo akazi gatangwa, ibishingiye  ku mishahara naho ivugururwa ryayo rigeze mu rwego rwo kugabanya ubusumbane, ikibazo kijyanye nuko  ibizamini bikorwa n’amakosa  agaragaramo ashingiye ku marangamutima n’ikimenyane, iyirukanywa n’irenganywa by’abakozi bikorwa mu buryo budasobanutse, imikorere ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta nuko ikorana n’izindi nzego iza Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, aho amategeko areba […]Irambuye

Umugabo yafungiwe kuruma Uruziramire (Inzoka)

Ubusanzwe bene izi nzoka zo ziramira, ndetse zimwe zishobora no kumira umuntu, uyu mugabo wo muri Calfornia we yarayifashe ayiruma mu rubavu, ndetse ijyanwa kwa muganga. David Senk, 54, ubu afungiye kuba yararumye iyi nzoka nyuma y’ubusinzi ahitwa Saccramento muri leta ya California, USA. Abajijwe impamvu yarumye iyi nzoka yagize ati:”Nari nasinze, mera nk’umusazi… simbizi.” […]Irambuye

Amy Winehouse yishyuraga £150 umukunzi we Blake ngo amusome

 Umwe mu babanye na couple ya Amy Winehouse na Blake Fielder, yatangarije the sun ko uyu musore yishyuzaga Winehouse £150 (asaga 150.000Frw) ngo abashe kumusoma. Blake Fielder ubu uri mu nzu y’imbohe i New Castle aho ashinjwa ubujura bwitwaje intwaro, ngo yari amaze kubona ko uyu muririmbyikazi yamukundaga cyane, bityo iyo basohokanaga kugira ngo basangire […]Irambuye

Umukobwa wa Bob Marley yabonye ikiraka cyo kwambika Usain Bolt

Cedella Marley,44, umukobwa w’icyamamare muri muzika ya Reggae Bob Marley yahawe ikiraka cyo gukora imyenda ya Usain Bolt na bagenzi be bazaba bahagarariye Jamaica mu mikino olympic ya 2012 i Londres. Cedella, yavuze ko yishimiye aka kazi yahawe, aboneraho kuvuga ko Usain Bolt azabasiga i Londres. « nzagakora neza, kandi nzi ko bariya basore n’inkumi […]Irambuye

Amahoro yatumye inama ya EALA tuyizana mu Rwanda – Hon

Inama y’inteko inshingamategeko y’umuryango w’afurika y’uburasirazuba (EALA) yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa kabiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, iyinama ikaba izamara ibyumweru bibiri. Kuri uyu wambere perezida w’inteko ishingamategeko ya EALA (East African Legislative Assembly), Honorable ABDIRAHAN Haither Abdi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye  iyi nama, ari uko rukomeje kuba intanga rugero […]Irambuye

Khadaffi ashobora kuba yahungiye muri Niger

Imodoka za gisirikare zirenga 50 zavuye mu majypfo ya Libya, zinjira mu gihugu cya Niger kiri mu majyepfo ya Libya, ziciye mu butayu kuri uyu wambere. Biravugwa ko Col. Muammar Khadaffi n’umuhungu we Saif Al Islam baba bazirimo. Izi modoka biravugwako zari zitwaye abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Tuareg binjijwe mu ngabo zisigaye ku ruhande […]Irambuye

en_USEnglish