Month: <span>September 2011</span>

Top 10 y’abakinnyi BAGUFI bakinnye muri NBA

Utekereje ku bakinnyi ba Basketball yumva akenshi abantu barebare birenze ibisanzwe, bakomeye kandi bashobora gusimbuka bagakora mu nkangara (Dunk) nta kibazo. Hari ubwo bitaba bimeze bityo. Nubwo impuzandengo y’uburebure bw’abakinnyi bakina Basket muri NBA ari 6,7, bamwe mu bakinnyi bakinnye NBA kandi bari munsi y’iki kigero. Aba bakoraga ndetse ibyo bamwe mu barebare batabashaga ngo […]Irambuye

Nyuma ya MTN na Tigo, Bharti Airtel nayo yemerewe gukorera

Kuri uyu wa kane muri Serena Hotel, isosiyete y’itumanaho nshya yaraye yemerewe gukorera imirimo yayo mu Rwanda. Iyi ni Bharti Airtel yo mu Buhinde ije mu Rwanda, igihugu cya 17 igiye gukoreramo muri Africa. Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ikoranabunaga, Ignace Gatare mu muhango wo guha uburenganzira Bharti Airtel, yavuze ko bahaye ikaze iyi sosiye yo […]Irambuye

Ibintu by’Ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu

Mu mibanire y’abakundana cyangwa abashaka abankunzi hari ibintu bigomba kwitabwaho cyane kugirango urukundo rurambe, icyibanze rero muri byose ni ukumenya igishimisha umukunzi wawe ukanamenya icyo yanga. Ni muri urwo rwego rero uyu munsi twabateguriye ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu bityo bikaba byamufasha kumenya uko yitwara. Abahungu namwe murahishiwe kuko turimo kubategurira iby’ingenzi umuhungu […]Irambuye

Umukire wa mbere ku isi yose ari mu Rwanda

Uyu ni umugabo witwa Carlos Slim Helu, uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatanu,  aho yaje guhura n’urubyiruko (Commission’s Youth Forum.) ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa, mu rwego rwo kwiga ku ruhare rw’umuyoboro mugari mu itumanaho mu iterambere ry’Africa. Carlos Slim Helu  na President Paul Kagame bashinzwe kuyobora Broadband Commission. Uyu […]Irambuye

Kuki amata yo mu nganda ahenda? Amashayarazi ngo ni impamvu

 KIGALI-Ministeri y.ubucuruzi n’inganda iravuga ko impamvu Amata avuye mu nganda aboneka ku giciro gihenze, biterwa no kuba ibikoresho afungwamo ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu gihe atunganywa biba bihenze. Iyi ministeri kandi ikaba ivuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti harebwa uburyo bwo gushyiraho igiciro kitabangamiye impande zombi. Haba uruhande rw’abaguzi cyangwa se uruganda ubwarwo. Ibi […]Irambuye

Maputo: Karate na Boxe zatashye amara masa, Volley iba iya

I Maputo muri Mozambique ahari kubera imikino ya Africa, ikipe y’u Rwanda ya Karate na Boxe zamaze gusezererwa muri iyi mikino ta mudari, ndetse zitegerejwe I Kigali kuri uyu wa gatanu, naho ikipe ya Volleyball y’abahungu yo yegukanye umwanya wa kane muri Africa yose. Mu guhatanira umwaya wa gatatu Volley y’u Rwanda ikaba yatsinzwe na […]Irambuye

Umutwe wa gisirikare Ingabire Victoire yashinze ngo ntiwari uwo gufata

Nkuko byatangajwe  na Vital Uwumuremyi umwe mu baregwa mu rubanza rwa Victoire Ingabire, yagize ati :” Ingabire Victoire nta mugambi wo gufata igihugu yari afite ahubwo yari agamije guteza umutekano muke mugihugu ngo bityo bizatume leta y’u Rwanda yemera kugirana ibiganiro nawe.” Kuri uyu wa kane 08 Nyakanga 2011 mu rubanza ruregwamo Victoire Ingabire humviswe […]Irambuye

Intambwe 8 wakoresha kugira ngo ubone umukobwa wakubera inshuti

Niba rero uri umusore ukaba wumva ugeze igihe cyo kugira umukobwa w’inshuti, ni ukuvuga umukobwa mwagirana ubucuti budasanzwe (Girlfriend), hari ibintu bishobora kugufasha kubona umukobwa muhuza. Ushobora kandi kuba utaranigeze ujarajara mu bakobwa benshi ariko noneho ukaba wumva igihe kigeze nyamara ukumva utazi aho wahera wegera umukobwa kandi nyamara umwibonamo. 1. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga […]Irambuye

Abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko ya TOGO bishimiye ibyo bungukiye mu

Guhera ku Itariki ya 04 kugeza kuya 10 Nzeri 2011, Abadepite 4 bari kumwe n‘umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (PNUD) bo mu Nteko Ishinga Amategeko  ya Togo   bari mu ruzinduko rw’iminsi 7 mu Rwanda  mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’iterambere ry’umugore bakaba barangajwe imbere na Depite Ouro-Nassara DJOBO akaba ari nawe […]Irambuye

« Rusesabagina akunda ibyubahiro, Murwanashyaka ni umwirasi » – Ingabire

Aya ngo ni amagambo Ingabire Victoire yabwiye Tharcisse Nditurende ubwo bahuriraga i Brazzaville mu 2008 ubwo bari muri gahunda yo gushinga umutwe w’ingabo wo kurwanya leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatatu ubwo urubanza rwa Ingabire Victoire na bagenzi be Vital Uwumuremyi, Coloneli Tharcisse Nditurende, Lieutenant Jean Marie Karuta na Lt Colonel Noeli Habiyaremye rwasubukurwaga, […]Irambuye

en_USEnglish