Tags : Urubyiruko

Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika

Urubryiruko rwo mu karere ka Gicumbi rurasaba ko impano rwifitemo mu kubyina no kumurika imideli zitabwaho n’ababishinzwe barufasha kuziteza imbere, nk’uko babigaragaje mu mwiyereko wa mbere wo kugaragaza imideli no gushaka impano mu buhanzi bakoze. Mu gitaramo kigamije kureba  impano bafite haba mu kwerekana uko babyina, kumirika imideli (fashion), no mu buhanzi, urubyiruko rwasabye ko […]Irambuye

Hari amahirwe menshi Urubyiruko rurasabwa kumenya ari muri EAC

Intumwa za Rubanda zihagarariye  u Rwanda mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zasabye urubyiruko rw’Inkomezamihigo ruri mu itorero i Huye kumenya no gukoresha amahirwe ari muri uyu muryango. Ibi byagarutsweho kuwa  gatanu  tariki ya 17 Kamena 2016  i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho intumwa za Rubanda ziyobowe na Depite HAJABAKIGA Patricia  […]Irambuye

Urubyiruko rwa Kicukiro rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira imfubyi yasizwe

Urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro mu mirenge yose, rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira Iradukunda Pliomene, imfubyi yibana yasizwe na Jenoside, kuri uyu wa gatandatu uru rubyiruko rwabashije kubumba amatafari 520 asanga ay’abandi babumbye mbere, intego ngo ni ukumwubakira inzu iberanye n’umwari w’u Rwanda. Mutabazi Alain Nicolas umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Gatenga, wari witabiriye iki gikorwa […]Irambuye

Urubyiruko rwa gikristo, RCYF rwasengeye igihugu ngo amahoro akomeze gutsimbatara

Ihuriro ry’urubyiruko rwa gikristo mu Rwanda, Rwanda Christian Youth Forum (RCYF) yateguye igiterane mu rwego rwo gusengera igihugu, abayobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bavuga ko urubyiruko arirwo ruzubaka igihugu. Icyi cyari igiterane ngarukamwaka iri huriro ryari ryateguye, aho uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira riti “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.” Nzaramba Edmond umuyobozi w’ihuriro rya […]Irambuye

Kanombe: Urubyiruko rwatekereje gukoresha amaboko rufasha mugenzi wabo warokotse Jenoside

Kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rugize komite mu midugudu 10 yo mu kagari ka Karama, mu murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, rwahuriye hamwe mu kubumbira amatafari mugenzi wabo Iradukunda Philomene. Iradukunda Philomene ni umukobwa w’imyaka 24 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu […]Irambuye

Uwanyirigira ni we Muhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Uwanyirigira Clarisse yasimbuye Shyerezo Norbert, mu matora ya komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yabaye  ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 i Kigali. Ingigo ya 14 yo mu itegeko No 001/2016 ryo ku wa 5 Gashyantare 2016 rigena imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, nk’uko ryavuguruwe, hatorewe imyaka y’Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikorwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe […]Irambuye

Amafoto: Bye bye vacances umusi waranzwe n’ibirori bikomeye

Kimisagara – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hasojwe igikorwa kizwi ku izina rya bye bye vacance (gusoza ibiruhuko), iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi cyane, cyaranzwe no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe. Urubyiruko rukina imikono itandukanye rwasusurukije benshi, haba mu mbyino, kugendera ku nkweto z’imipine ndetse n’imikino ngororamubiri ya Accrobatie. Joel Murenzi […]Irambuye

Urubyiruko si ba bihemu, ababibita ni ukubeshya – Min Nsengimana

Mu nkera y’imihigo y’Urubyiruko (Youth Connect), hahembwe imishinga 30 y’Urubyiruko yahize indi, uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwukurikiye ebyiri uwa gatatu ugahaba miliyoni imwe, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko, yavuze ko iyi mishanga igomba kubungabungwa kuko yitezweho gutanga akazi, kandi asobanura ko banki zikangukira gukorana n’urubyiruko kuko atari ba bihemu. Ibi bikorwa […]Irambuye

Mu muganda udasanzwe Urubyiruko ruzasana inzu 2 148 z’abatishoboye

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, (video conference), abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, wari kumwe n’abayobozi muri Minisiteri zitandukanye, mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ingabo na Polisi, biyemeje ko mu muganda udasanzwe uzaba ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira mu gihugu hose hazasanwa inzu 2 148 z’imiryango itishoboye. Umunyamabanga uhoraho muri […]Irambuye

en_USEnglish