Digiqole ad

Urubyiruko si ba bihemu, ababibita ni ukubeshya – Min Nsengimana

 Urubyiruko si ba bihemu, ababibita ni ukubeshya – Min Nsengimana

Uyu ni Mutuyeyezu wegukanye igihembo cya kabiri

Mu nkera y’imihigo y’Urubyiruko (Youth Connect), hahembwe imishinga 30 y’Urubyiruko yahize indi, uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwukurikiye ebyiri uwa gatatu ugahaba miliyoni imwe, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko, yavuze ko iyi mishanga igomba kubungabungwa kuko yitezweho gutanga akazi, kandi asobanura ko banki zikangukira gukorana n’urubyiruko kuko atari ba bihemu.

Uyu ni Mutuyeyezu wegukanye igihembo cya kabiri
Uyu ni Mutuyeyezu wegukanye igihembo cya kabiri

Ibi bikorwa by’urubyiruko byatangiye kuri uyu wa gatandatu, aho imishinga 90 yakoranyijwe mu gihugu, beneyo bari mu mwiherero (Boot camp) bagirwa inama mu itegurwa ry’imishinga n’uburyo bwo kuyicunga kugira ngo igere ku ntego.

Imishinga 30 yakoranyijwe niyo yabonye ibihembo mu Nkera y’Imihigo (Youth Connect). Imishinga itatu ya mbere yahawe amafaranga aho uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu, uwakabiri ebyiri, n’uwa gatatu imwe, indi 27 ikagenda ihabwa amafaranga ibihumbi 500 buri umwe.

Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yabajijwe ikigiye gukorwa kugira ngo iyi mishanga nztizibagirane nk’uko byagiye bigaragara ko urubyiruko rutangira imishinga ariko imyinshi ikazimira idatanze umusaruro yari yitezweho.

Yagize ati “Icya mbere twakoze, 30 mu gihugu bahembwe iyo ni intambwe ya mbere ibi bikorwa byose ntibigomba guhomba cyangwa gusubira inyuma, turabakurikirana mu mirenge aho bari tukabaha ubujyanama, ariko cyane dufasha abiteguye kuba bakwagura ibikowa bagatanga imirimo, tukaba twabahuza n’ibigo by’imari bitandukanye, ubuze ingwate tukamuhuza na BDF kandi n’amabanki amaze gukangukira gukorana n’urubyiruko.”

Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko hari bamwe bavuga ko urubyiruko rwambura ariko ngo sibyo ni ukubeshya.

Ati “Urubyiruko ntabwo ari ba bihemu barishyura, ibyo babeshyaga ngo uha umuntu amafaranga akayabyinira, agakoreshamo ubukwe, ni ‘stereotype’ (ni ibintu byo kubeshya) abakoze ubushakashatsi kandi babikoramo ubucuruzi bamaze kugaragaza ko urubyiruko aribo bantu ba mbere beza bo gukorana. Iyo niyo mpamvu buri wese ufite icyo yamarira urubyiruko aba yatumijwe ngo azane icyo afite kugira ngo urubyiruko rukibyaze umusaruro.”

 

Urubyiruko rugomba kwizigama kugira ngo imishinga rwatangiye irambe

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko hari icyo bisaba gukorana n’ibigo by’imari, ngo hari umuntu utangira umushinga, ejo akandika asaba inguzanyo ariko atagira konti muri banki ibyo ngo ntibibaho, cyangwa agafungura konti bugacya agasaba inguzanyo, ibyo na byo ngo ntaho byabaye.

Agira ati “Banki ntabwo iri muri business yo guhomba, iba ishaka ko wunguka na yo ikunguka, niyo mpamvu ishyiraho inyungu, twigisha urubyiruko ko rugomba kwizigamira, ikaba intambwe ya mbere kandi ibyo bigerwaho ari uko ufite igishoro, ibyo iyo bitabayeho tubigisha kwishyira hamwe.

Dutoza urubyiruko kwiharika, ukiri n’umwana mutoya ukigana ibyo ababyeyi bawe bakora, icyo aricyo cyose…igihe cyo kwagura ibikorwa nikigera, uzaba witeguye. Abenshi bakunze kugaragaza impungenge ni abatarabisobanukirwa, umaze kubisobanukirwa abona ko ikibazo atari inguzanyo, ikibazo atari banki, ikibazo atari Leta ahubwo ikibazo ari we, akabanza agakosora ikibazo kimuriho mbere yo gutunga urutoki abandi.”

 

Urubyiruko rwumve ko Inama y’igihugu y’Umushyikirano atari iy’abayobozi

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, iraba aho urubyiruko ruzayikurikirana hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko abagera ku 3000 bazaba bari muri Patit Stade bayikurikirana imbona nk’ubone iba.

Min Nsengimana agira ati “Umushyikirano, tursaba urubyiruko kumva ko atari ikiganiro kireba abandi, abayobozi, ni ikiganiro cy’Abanyarwanda bose kandi urubyiruko nirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Turasaba urubyiruko kudafata ibi nk’ibintu byoroshye, kudapfusha ubusa amahirwe ruba rufite, kuko iyo umuntu ahagaze ateze amatwi ngo yumve ibitekerezo biva mu rubyiruko, ni ikintu gikomeye ariko ni n’ikigeragezo, bumve ko ari ikigeragezo kuko iyo icyo uvuze ari cyiza gihita gishyirwa mu bikorwa, mu gihe kitabaye cyiza baba “bakunyjijemo ijisho” babonye ko nta muntu ukurimo.”

Sibomana Aimable ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, umushinga we wo kubyaza umusaruro ibyuma bishaje akabikoramo Imbabura za kijyambere zikoresha amakara atangiza ibidukikije niwo wabaye uwa mbere.

Yadutangarije ko miliyoni eshatu bahembwe zizafasha kongera umusaruro ku isoko. Uyu Sibomana akorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana aho akorana n’urubyiruko 30 rw’abafite ubumuga akaba yaranatanze akazi ku bandi 12.

Mutuyeyezu Marie Paule wo muri koperative y’Urubyiruko idoda imyambaro ikanerekana imideli, umushinga wabo wabaye uwakabiri uhembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Yatangarije Umuseke ko hari imashini ihenze bajyaga gushaka ahandi bagiye kugura mu yo bahembwe.

Asaba urubyiruko gukunda umurimo aho kugira iyo basuzugura, ati “Wujyemo ahubwo uwuhindure, urubyuriko rutugane twabafasha.”

Sibomana watsindiye igihembo cya mbere
Sibomana watsindiye igihembo cya mbere

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish