Urubyiruko rwa gikristo, RCYF rwasengeye igihugu ngo amahoro akomeze gutsimbatara
Ihuriro ry’urubyiruko rwa gikristo mu Rwanda, Rwanda Christian Youth Forum (RCYF) yateguye igiterane mu rwego rwo gusengera igihugu, abayobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bavuga ko urubyiruko arirwo ruzubaka igihugu.
Icyi cyari igiterane ngarukamwaka iri huriro ryari ryateguye, aho uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira riti “U Rwanda mu biganza by’Uwiteka.”
Nzaramba Edmond umuyobozi w’ihuriro rya Gikristo mu Rwanda yavuze ko iki giterane cyari kigamije gusengera igihugu, kuko batekereje ko bitewe n’uko igihugu n’Abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ku rubyiruko rwa gikristu bahuye mu rwego rwo gusengera igihugu, ngo Imana ikomeze gutanga umutekano n’iterambere, ndetse no kurushaho kumvikanisha Abanyarwanda hagati yabo.
Yagize ati “Dusanzwe tugira ibikorwa bitandukanye nk’ihuriro, aho duhuza imbaraga nk’urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye, aho twifitemo impano zitandukanye harimo ivuga butumwa, ubwinginzi, gufasha abatishoboye n’ibindi…”
Yavuze ko bigisha urubyiruko rukiri mu biyobyabwenge, rutaramenya Imana ngo ruhinduke, bakoresheje impano zitandukanye bafite ngo babasha guhindura benshi bagasanga Imana.
Nzaramba Edmon yakomeje avuga ko bo nk’urubyiruko rwa gikristo bagomba gufata iya mbere mu kubaka igihugu, kandi ngo niba Leta ibakangurira kwiteza imbere nk’urubyiruko, na bo bazagerageza kwigisha urubyiruko ibyo rugomba gukora cyane cyane kwiteza imbere bihangira imirimo.
Kuri we ngo urubyiruko nirumenya Imana rukivana no mu bukene, intego nyamukuru y’urubyiruko rwa gikristu izaba igezweho mu rwego rwo guhuza imbaraga.
Pastor Emmanuel Rugamba umushumba w’urusengero rw’Apostles Kimironko yavuze ko mu rusengero rwabo batoza urubyiruko ku buryo bahabwa uburenganzira bwo kwigisha ijambo ry’Imana kuko mu byo Imana izababaza harimo n’uko ibyo bafite babashije kubisigira abana bayobora.
Yagize ati “Hari ibintu byinshi bituma urubyiruko ruyoba, harimo n’ibiyobyabwenge, iyo ubonye urubyiruko rwashyizwe iruhande ntirwegerwe, ntiruganirizwe, ntirushyirwe hamwe, ntirwigishwe gusenga, rushobora kuvamo abanyagihugu babi.”
Avuga ko iyo bashyizwe hamwe bakabigisha gusenga no kwitwara neza bahinduka abantu bashobora gufasha igihugu.
Pasiteri Emmanuel Rugamba yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bibanda mu rubyiruko kuko ari bo bazavamo abazubaka igihugu ejo hazaza.
Kugeza ubu irihuriro rimaze gutanga mutuelle de sante ku ngo zigera ku 150, kuko buri mwaka bagenda bishyurira ingo zitandukanye.
Uyu mwaka barateganya kwisyurira ingo zigera kuri 30, ariko intego bafite ni uko buri mwaka bazajya bishyurira abantu bageze kuri 200 ndetse bakazanubakira n’abatishoboye inzu.
Mu bikorwa irihuriro rikora harimo kwishyurira abatishoboye Mutuelle de sante, basura urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco maze bakabigisha ijambo ryiza, ndetse bakabaha bibiliya zibafasha mu guhinduka na bo bagakorera Imana.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW