Kanombe: Urubyiruko rwatekereje gukoresha amaboko rufasha mugenzi wabo warokotse Jenoside
Kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rugize komite mu midugudu 10 yo mu kagari ka Karama, mu murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, rwahuriye hamwe mu kubumbira amatafari mugenzi wabo Iradukunda Philomene.
Iradukunda Philomene ni umukobwa w’imyaka 24 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu mudugudu wa Gakorokombe. Jenoside yabaye afite imyaka ibiri aba i Karongi mu murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba, ni we wakorewe iki gikorwa cyo kumufasha kubona amatafari.
Uyu mukobwa yiga muri Kaminuza, mu mwaka wa mbere muri ULK Gisenyi, arihirwa n’Ikigega FARG, ubu abana na musaza we. Mu kibanza cye yubatsemo akazu gatoya bitewe n’ubushobozi bwe.
Ni akazu gatoya kadafite idirisha na rimwe imbere, gafite idirishya rimwe riri ku ruhande inyuma. Imbere ntihakoze, ndetse nta sima irimo, urubyiruko rwishyize hamwe ngo rumufashe kubona amatafari akongere.
Muri iyi nzu y’uyu mukobwa, uretse kuba idakoze, nta ntebe yo kwicaraho wahabona, ndetse nta gikoni afite.
Mu murava mwinshi n’ishyaka ryo gufasha uyu mukobwa, urubyiruko rugera kuri 50, rubarirwa hagati y’imyaka 13 na 20, babashije kuvuma, bakata icyondo, babumba amatafari 500, Iradukunda azifashiasha yongera inzu ye.
Nyuma y’iki gikorwa, Ndishimye cyane uburyo twabitekerezaga n’umusaruro uvuyemo birarenze, turishimye cyane igikorwa cyagenze neza cyane mu buryo na twe tutabitekerezaga.
Iradukunda yagize ati “Sinareka kubashimira igikorwa cyabo ni icy’urukundo, ntibirangirire kuri jyewe, bigere no ku bandi bafite ibibazo bajye babegera, iki gikorwa ni ingirakamaro.”
Avuga ko nubwo ntaho aragera afite icyizere cy’ubuzima ati “Ntahantu nari nagera ariko mfite icyizere cyo kugera ahantu hashimishije. Numva iyi nzu yanjye mbonye amazi, amashanyarazi, n’inka wenda byaba ari byiza.”
Agendeye ku bufasha bw’urubyiruko yahawe, avuga ko urw’ubu rwahindutse bitewe n’ubuyobozi buriho bwiza. Avuga ko urubyiruko rw’ubu rufite intumbero n’ubushake bwo gukora ibibateza imbere.
Ange Boudalla ukuriye urubyiruko rwo mu kagari ka Karama rwakoze iki gikorwa, avuga ko bagiteguye mu rwego rw’ubufasha nk’inkunga ijyanye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufasha abayirokotse.
Ati “Twabitekereje kubera ko urubyiruko rugenzi rwacu rungana natwe bakoresheje amaboko yabo bica abantu, natwe dutekereza ko amaboko yacu twayakoresha tuyabyaza umusaruro dusana ba bandi bagizwe imfubyi n’urubyiruko rugenzi rwacu tunazamura igihugu muri rusange.”
Ange Boudalla avuga ko ubutumwa yaha urubyiruko ari ukumenya amateka nyayo bayisomeye mu bitabo aho kuyabwirwa, cyane ajyanye na Jenoside, bakamenya ko yateguwe ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Ibyo nibamenya ko ariko byagenze bizabaha imbaraga zo kuyirwanya no kumenya ingaruka zayo kugira ngo twubake igihugu kizira Jenoside.”
Celestin Kanyarwanda, umwarimu akaba n’umubyeyi utuye mu kagari ka Karama ahabereye iki gikorwa, yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo yo kurebera bagenzi babo mu ndorerwamo y’ubwoko.
Ati “Kwibwira ngo kanaka afite amazuru manini, cyangwa mato bivuze iki? Izuru ni iki? Buri wese afite umwuka uhagije, izuru rimufasha guhumeka.”
Yasabye urubyiruko kugira icyinyabupfura, gutekereza neza no kuba abambere mu gushyira mu bikorwa ibyo batekereje, no gufatanya mu byo bakora.
Ati “Mugomba gukora ibyiza, iby’amateka mukabisiga inyuma, muri mwe hari abafite ingengabitekerezo bakura mu rugo, uyifite izamuhekenya arinde arunduka.”
Muneza de Grace ukuriye, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko wungirije ku rwego rw’umurenge wa Kanombe, yabwiye urubyiruko ko ubu hari igisebo n’ikimwaro rugomba kugira kubera uruhare rwa bagenzi babo mu kwica Abatutsi muri Jenoside, abasaba kubikosoza imbaraga bafite bubaka igihugu.
Umuyobozi wa Njyanama y’akagari ka Karama yasabye urubyiruko guhananira kgera ku nstinzi, kuko ngo nta kindi gihe, uretse icyo barimo. Yabasabye kwiga amahirwe akiriho kuko ngo ishuri ni yo mahirwe y’ubuzima.
Yemeye ko umuganda w’akari uzakomeza gufasha Iradukunda Philomene kubona inzu iruta iyo afite.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rubyiruko, courage!
Nitwe maboko y’u Rwanda, nitwe twarushenye kubera politiki mbi, nimureke turwubake kuko hariho politiki nziza.
Mukomereze ahoo
mwakoze igikorwa cy’urukundo kandi mubigire umuco mwiza musige nabandi muturanye.Imana ibahe umugisha