Digiqole ad

Urubyiruko rw’u Rwanda ubu ni umuntu uri hagati y’imyaka 16 na 30

 Urubyiruko rw’u Rwanda ubu ni umuntu uri hagati y’imyaka 16 na 30

Politike nshya igenga urubyiruko rw’u Rwanda yemeje ko ubu urubyiruko ari umuntu uri hagati y’imyaka 16 – 30, aho kuba hagati ya 14 – 35 nk’uko byahoze muri Politike y’urubyiruko yo mu mwaka wa 2006.

Urubyiruko ry'u Rwanda rufatwa nk'amaboko yo kubaka igihugu.
Urubyiruko ry’u Rwanda rufatwa nk’amaboko yo kubaka igihugu.

Imibare y’ibarura rusange rya Kane ryo mu mwaka wa 2012, rigaragaza Abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 0 – 35 bangana na 78.7% by’abaturage bose ubu basaga Miliyoni 11. Muri bo, Miliyoni 4.16 bari hagati y’imyaka 14 – 35.

Ubusanzwe, itegeko ry’umurimo ryemerera umuntu wese uri hejuru y’imyaka 16 gutangira akazi. Mu rubyiruko rw’u Rwanda, abagera kuri 60% by’urubyiruko nibo bafite akazi, 4.1% nta kazi bafite, mu gihe 37% batadashakisha akazi (inactive) biganjemo abanyeshuri.

Mu bisobanuro bitangwa kucyatumye iyi myaka ihindurwa ngo harimo gushaka igisubizo kirambye koko cyafasha urubyiruko guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu mibereho no mu rugamba rwo kwiteza imbere muri rusange.

Mu gushyiraho iki cyiciro cy’urubyiruko kandi ngo harebwe kubyo urubyiruko rukenera n’ingorane ruhurana nazo kugira ngo habashe kujyaho gahunda zikemura ibibazo bya nyabyo rufite.

Aha, hagashimangirwa ko ngo ibyo abantu bari hejuru y’imyaka 30 bifuza n’ibyo bakenera bitandukanye n’ibyo abataragira iyo myaka baba bifuza cyane cyane ku byerekeranye n’ubukungu.

Iyi Politike nshya igenga urubyiruko rw’u Rwanda ikavuga ko abantu bari hejuru y’imyaka 30 nabo ngo batibona nk’urubyiruko, dore ko ngo baba banahangayikijwe no gushing imiryango no kuyitaho.

Amasezerano nyafurika yemejwe n’inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye i Banjul muri Gambia tariki 02 Nyakanga 2006, akaza gushyirwaho umukono n’u Rwanda tariki 07 Kanama 2007, avuga ko urubyiruko aria bantu bari hagati y’imyaka 15 – 35.

Umuryango w’Abibumbye wo uvuga urubyiruko nk’umuntu wese uri hagati imyaka 15 – 24, ariko bidahinduye uko buri gihugu kibyemera.

Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza n’ibyakolonijwe n’Ubwongereza (Commonwealth) u Rwanda rwinjiyemo mu kwezi kw’Ugushyingo 2009, wo uvuga urubyiruko nk’umuntu uri hagati imyaka 15 – 29.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • urubyiruko byo rugpmba kwitabwaho ,ariko mumatora yomuruhango yagenze nabi cyaneeeeee!!!!! surt ayurubyiruko kuko bibye umwajwi yiwe kdi yari yatsinze ubuyobozi nibudategura abagomba gutora ntibakaze gutesha umutwe abakandida ( umurenge wa RUHANGO wubatse amateka mugutegura amatora nabi)

  • Abababaaaaa!!!!!!, ngo muruhango ntushobora kuzamuka mubajyanama Rusange cga 30% mu Karere ka Ruhango ataciye kwa KAMBAYIRE Koko akarere ka Ruhango kabuze umuntu ugatekerereza atari KAMBAYIRE umuntu wiyamamaza azamura abandi gute muzadutabare kuko azakoroga amatora yacu

  • Ruhango ntuhazi wowe! Twe tuhatuye twarumiwe. Ntushobora kuhabona akazi utatanze ruswa, haba akarengane gateye ubwoba. Ni uko ari iwacu kandi nkaba ntafite ubushobozi bwo guhitamo aho mvukira, naho ubundi nari guhitamo akandi karere mvukiramo. Kubona service ugomba kuba uzwi, ikimenyane cyarabamaze. Ubutabera bwaho bwo wagirango bwarabihishe. Iyo ku murenge babikoze neza nibura bakakurenganura, ujya kumva ngo inama njyanama yateranye isanga ugomba gukora ibi n’ibi! Ese njyanama yanyu itesha agaciro ibyo abaturage bikoreye ni bwoko ki? Ibyo nabanenga ni byinshi ariko nibura iyo muba muboneka mukaduhakanira tutasiragiye. Mwe nabonye mwibera mu gihugu cyanyu, amasaha y’akazi nabonye ari namwe muyagena. Murambabaza nkabura uko ngira!

Comments are closed.

en_USEnglish