Hari amahirwe menshi Urubyiruko rurasabwa kumenya ari muri EAC
Intumwa za Rubanda zihagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zasabye urubyiruko rw’Inkomezamihigo ruri mu itorero i Huye kumenya no gukoresha amahirwe ari muri uyu muryango.
Ibi byagarutsweho kuwa gatanu tariki ya 17 Kamena 2016 i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho intumwa za Rubanda ziyobowe na Depite HAJABAKIGA Patricia zasabye urubyiruko ruri mu Itorero ry’inkomezamihigo ryitabiriwe n’urubyiruko 832 kumenya no gukoresha amahirwe ari muri uyu muryango.
Hon HAJABAKIGA yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe menshi rugomba kubyaza umusaruro.
Yasobanuye ko hamaze gukorwa byinshi birimo guhuza imipaka, kwemerera urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihugu na serivisi z’ubucuruzi butandukanye.
Aba badepite bavuga ko urubyiruko rushobora gukoresha imipaka y’aka karere mu gushakisha akazi, kwimenyereza imyuga no kuba bakwimurirayo ibikorwa bikorerwa mu Rwanda mu bihugu bya EAC.
Yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amakuru n’amahirwe yose y’uyu muryango.
Yagize ati: “Musome neza, mumenye amahirwe uyu muryango ufite muve mu bidafite umumaro.”
Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitanu, U Rwanda, U Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya ndetse hari ibindi bishaka kujyamo birimo na Sudan y’Epfo.
HABINEZA Paul /NYC
UM– USEKE.RW