Urubyiruko rwa Kicukiro rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira imfubyi yasizwe na Jenoside
Urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro mu mirenge yose, rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira Iradukunda Pliomene, imfubyi yibana yasizwe na Jenoside, kuri uyu wa gatandatu uru rubyiruko rwabashije kubumba amatafari 520 asanga ay’abandi babumbye mbere, intego ngo ni ukumwubakira inzu iberanye n’umwari w’u Rwanda.
Mutabazi Alain Nicolas umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Gatenga, wari witabiriye iki gikorwa cy’urukundo, bagitekereje nk’urubyiruko muri gahunda yo gufashanya, kungurana inama no kuzamurana, aho ngo niho bahurije kuri Iradukunda Philomene n’ubwo bizakomereza ahandi kuko ngo uyu ni we wari ubabaje kurusha abandi.
Avuga ko urubyiruko rushyize hamwe iterambere rivugwa ryagerwaho, ati “Ryagerwaho vuba cyane, urubyiruko muri iyi minsi rufite ibirurangaza, ruri mu mipira, mu mafilimi, mu miziki, turi mu bintu bitandukanye, ariko iyo duhuriye mu gakorwa nk’aka usibye no kuremera mugenzi wacu, niyo twashinga kompany cyangwa agashyirahamwe twazamurana kubera gushyira hamwe imbaraga zacu.”
Avuga ko inama ku rubyiruko ari uguhuza rukagabanya ibirurangaza, ibiyobyabwenge, uburaya n’indi myitwarire mibi bityo ngo guhura ntabwo ibyo bibi byabona umwanya.
Ati “Inama ni uguhura tugatekereza hamwe, tukazamura igihugu cyacu nk’Abanyarwanda.”
Muhongayire Ancile ahagarariye urubyiruko mu murenge wa Kagarama, avuga ko igikorwa cy’urukundo nk’icyo bakoze yabonye ari byiza bitewe n’uko abantu bitabiriye.
Ati “Nkanjye ndumva nanezerewe cyane, akenshi urubyiruko ntirukunda kwitabira ariko urabona ko baje.”
Muhongayire avuga ko kuba urubyiruko rwakwitabira ibikorwa by’umuganda byateza imbere igihugu kuko ngo ni rwo mbaraga z’igihugu kandi zubaka.
Niyitanga Irene, Umujyanama mu Karere ka Kicukiro akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, muri ako karere, yabwiye Umuseke ko babumbye amatafari 520, bityo ngo ni ibintu bishimishije nk’urubyiruko gufata mu mugongo umwana w’imfubyi yasizwe na Jenoside muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.
Ati “Icyo dushinzwe ni ugukora ubuvugizi tugendeye ku bikorwa, twaje gukoresha amaboko, cyane ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, amatafari ntahagije tuzagaruka tubumbe andi, ibisaba imbaraga tubikore tunakora ubuvugizi kugira ngo ahasabwa izindi mbaraga zijyanye n’amafaranga n’ibindi bikoresho bigomba kugurwa, akarere na ko kadufashe, maze iyi nzu izuzure.”
Niyitanga yavuze ko bifuza kubakira Iradukunda Philomene, bakongera inzu ye ntoya igizwe n’icyumba kimwe na salon, bagashyiraho ibindi byumba bibiri bikaba bitatu na salon, na coridor, inzu ye kandi ntifite igikoni ngo bazacyongeraho, nihaboneka ubushobozi bashyireho n’urugo.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Big up Guys
Comments are closed.