Uwanyirigira ni we Muhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko
Uwanyirigira Clarisse yasimbuye Shyerezo Norbert, mu matora ya komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 i Kigali.
Ingigo ya 14 yo mu itegeko No 001/2016 ryo ku wa 5 Gashyantare 2016 rigena imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, nk’uko ryavuguruwe, hatorewe imyaka y’Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikorwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe ubukungu; Ushinzwe imibereho myiza; Ushinzwe imiyoborere myiza n’amategeko.
Hatowe kandi Ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane; Uhagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza n’Uhagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye.
Inteko itora yari igizwe n’abantu 270 bo muri komite nyobozi yo ku rwego rw’uturere, aho buri karere gahagararirwa n’abantu barindwi hakiyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko rwiga mu mashuri Makuru n’abahagarariye abanyeshuri ba Kaminuza bose batorewe ku rwego rw’akarere.
Uwanyirigira Clarisse, yatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Rubwiriza Jean D’Amour aba Umuhuzabikorwa wungirije.
Nkusi Blenda, ni we watorewe kuba Umunyamabanga; Mukankusi Athanasie atorerwa kuba Ushinzwe Ubukungu.
Mulindwa Tom, yabaye Ushinzwe Imiyoborere myiza n’Amategeko, Mutuyimana Lydia, atorwa nk’Ushinzwe Imibereho myiza, Ukurikiyeyezu Alexis, atorwa nk’Ushinzwe Itangazamakuru n’Ubutwererane.
Umutoni Chantal, yatowe nk’Uhagarariye Urubyiruko mu Mashuri Makuru na Kaminuza; Basinga Anet, atorerwa kuba Uhagarariye Urubyiruko mu Mashuri y’isumbuye.
Umuhuzaikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko UWANYIRIGIRA Clarisse, uturuka mu karere ka Musanze, avuga ko agiye gufatanya na bagenzi be mu gukorera ubuvugizi urubyiruko kugira ngo rwiyubake, akaba ngo ashyize imbere imikoranire myiza kugira ngo muri buri karere haboneka ikigo cy’urubyiruko.
Yagize ati: “Tuzakora ubuvugizi kugira ngo nibura buri karere kagira ikigo cy’urubyiruko ruhuriramo rwiga, rwidagadura kandi rwiga imyuga itandukanye.”
Ikindi yahigiye ni ukongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kugera ku mafaranga, aho bazarwereka amahirwe ahari, kandi bakanabakorera ubuvugizi ngo babone igishoro.
Mu bindi iyi komite izahangana nabyo ni ugukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda izindi ngeso zishobora kubangiriza ejo hazaza habo.
Muri iyi komite abakobwa batandatu ku icyenda nibo batowe bakaba bagize 66,7% mu gihe abahungu batatu basigaye bagize 33,3%. Komisiyo y’igihugu y’Amatora yasabye abatowe kuzaharanira kugera ku byo biyemeje kuko urubyiruko rubakeneye cyane.
NYC
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ko mutatubwiye izindi komite zo mubyiciro byihariye nka NCPD na CNF?
Murakoze ku bw’ayo makuru adatunguranye.Nubaha abagore.Gusa igiteye kwibaza, bagore namwe bakobwa ntimukanezezwe n’uko mugize umubare munini mu nzego z’ubuyobozi. Abagabo ni abantu bakunda ukuri, batavugirwamo, utajyana aho ushaka niyo mpamvu mubona baba ari umubare muke
Icyo mwita urubyiruko ubundi niki ko mbona mwatoye abakecuru n’abasaza!!!!!ngirango urubyiruko ruhagararirwa nurundi kandi ntibarenza imyaka 30 kuko uba utakibarirwa mu rubyiruko.ubwo uwo watowe murabona akiri mu rubyiruko koko?kecurini.com
Bambe wee Clarisse wagira ngo ni Ka Dawidi imbere y’ibi bikonyozi, gereranya Clarisse na mugenzi we ubanza mu ipantaro itamukwira n’ishati itukura maze umbwire umu jeune!!! courage tuzabashyigikira uko dushoboye.
Ndabona nanjye ari byiza gusa musabwe gulora cyane kuko gukora bigeza ku insinzi.
Comments are closed.