Tags : UNHCR

Azam Saber asezera ati “U Rwanda ni igisubizo cy’impunzi muri

*Ati “Nabonye imiyoborere myiza,…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi hanze” *Ngo azakumbura Abanyarwanda ariko azajya aruzamo kenshi aje mu bukerarugendo. Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) avuga ko muri iyi myaka ahamaze yabonye iki gihugu gifite umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’impunzi zigihungiyemo, akavuga ko ari […]Irambuye

 Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye

Impunzi ngo ntizigomba kubaho zitegereje gutamikwa nk’ibyana by’inyoni… – `Min.

*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye

Mahama: Abagore mu nkambi y’Impunzi z’Abarundi ntibazongera kubyarira muri shitingi

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama. Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura. Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo […]Irambuye

UNHCR-Rwanda yizeye ko muri 2017 impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi 30 bazataha

*Ngo ibyo muri DRC bishobora gutuma hari Abanyarwanda benshi bataha, *MIDIMAR ngo nta faranga ishobora kuzasohora k’urebwa na ‘Cessation Clause’ nyuma yayo. Kuva taliki ya 01 Mutarama 2018, nta munyarwanda wuhanze igihugu cye kuva mu 1959-1998 uzaba agifatwa nk’impunzi. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Azam Saber avuga ko mu mwaka utaha […]Irambuye

Mu minota 10 umwana aba ahitanywe n’inzara muri Yemen –

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, UNICEF watangaje ko nibura abana 462,000 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije mu gihugu cya Yemen, naho abarenga miliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse. Ikibazo cy’inzara muri Yemen kimaze kugera ku rwego rwo hejuru aho bavuga ko abana barenga ibihumbi 462 bafite imirire mibi, kuva muri 2014 imibare yamutseho 200%. Raporo yatangajwe […]Irambuye

Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti. Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo. Ati “Bajyaga […]Irambuye

en_USEnglish