Digiqole ad

Gicumbi: Umurambo w’impunzi yo mu nkambi ya Gihembe watowe muri ruhurura

 Gicumbi: Umurambo w’impunzi yo mu nkambi ya Gihembe watowe muri ruhurura

Inkambi y’impunzi ya Gihembe

Mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ejo hashize ku wa kane mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, mu gace kari hagati y’i Nkambi ya Gihembe n’ingo z’abaturage hagaragaye umurambo w’umuntu wari impunzi muri iyo nkambi.

Inkambi y’impunzi ya Gihembe

Uwo mugabo witwa Rutikanga Faustin wari ufite imyaka 52 umurambo we abagendaga mu nzira bawubonye muri ruhurura iri ahitwa Kuruyaga ni agace kari hagati y’inkambi n’aho abaturage batuye.

Kamanzi Straton umuyobozi w’inkambi ya Gihembe yabwiye Umuseke ko urupfu rw’uyu muntu wari impunzi na n’ubu bataramenya uwaba wamwishe cyangwa icyamwishe, ariko ngo Polisi y’igihugu yababwiye ko hari ukekwa wamaze gutabwa muri yombi.

Avuga ko ubusanzwe impunzi zituye mu nkambi ya Gihembe zibanye neza n’abaturage, ngo ubu nta kintu na kimwe yumva cyaba cyateza amakimbirane hagati y’abaturage n’abo mu nkambi kereka ngo bibaye ari abantu bayagiranye ku giti cyabo.

Umuyobozi w’umurenge wa Kageyo, Irankijije NDUWAYO yadutangarije ko uyu mugabo hataramenyekana icyo yaba yazize, kuko ngo bishoboka ko yaba yaragushije umutwe kandi ngo yari yanyoye inzoga.

Ati: “Ntiharamenyekana icyaba cyamwishe, ariko iperereza riracyakorwa. Haracyashakishwa niba ashobora kuba yarishwe cyangwa urupfu rwe rwaba rukomoka ku businzi kuko yari yanaguye acuramye.”

Avuga ko mbere y’uko muganga atangaza icyo ibizamini bigaragaza ku cyaba cyamwishe ngo abo bari kumwe mu kabari ngo bashyikirijwe inzego z’umutekano ngo bakorweho iperereza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish