Digiqole ad

Umubyeyi utajyana umwana we ku ishuri akwiye kwamaganwa nk’umurozi –  Min. Mukantabana

 Umubyeyi utajyana umwana we ku ishuri akwiye kwamaganwa nk’umurozi –  Min. Mukantabana

Minisitiri Mukantaba Seraphine ubwo yafunguraga ivuriro rigezweho mu nkambi ya Mahama

*Abo mu yisumbuye mu nkambi ya Mahama ngo ntibakwiye kwinefaguza amahirwe yo kwiga ngo ibyo biga ntibisa n’ibyo bigaga, 
*Ngo ubu na Kaminuza bashakaga yaraje icyo basabwa ni ugutsinda.

Mahama – Mu nkambi y’impuzi  z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe nyuma yo kugaragaramo ikibazo cy’ababyeyi batohereza abana kwiga n’abakuze banga kujya kwiga mu mashuri yisumbuye bitwaje ko ibyo biga bidasa neza n’ibyo bigaga i Burundi, Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibizi, Seraphine Mukntabana yamaganye abanga kwiga bitwaje ko ibyo biga bidasa n’ibyo bigaga, ababwira ko u Rwanda rudashobora guterura system y’i Burundi ngo ruyizane mu Rwanda ahubwo bo ko bagomba kwitoza kubaho nk’uko abo basanze babaho.

Minisitiri Mukantaba Seraphine ubwo yafunguraga ivuriro rigezweho mu nkambi ya Mahama

Minisitiri Mukuntabana yanamaganiye kure ababyeyi batohereza abana ku ishuri avuga ko bakwiye kwamaganwa nk’abarozi uretse ko n’igihugu ngo kijyiye kubafatira ingamba zirimo no kubasubiza iwabo.

Mu nkambi ya Mahama hakunze kuvugwa ikibazo cy’ababyeyi batohereza abana mu ishuri n’abana bageze igihe cyo kwiga mu mashuri yisumbuye n’abayigagamo mbere yo guhunga bangaga kujya kwiga bitwaje ko amashami (combination) zo mu Rwanda zidahuye 100% n’izo bigagamo i Burundi.

Ibi bibazo byombi byagarutsweho na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Mukantabana Seraphine n’uhagarariye UNCHR mu Rwanda Azam Saber aho bavuze ko nta mwana n’umwe ukwiriye kutiga ngo kuko byaba ari ukumwangiriza ejo hazaza.

Minisitiri Mukantabana yabwiye abigaga mu mashuri yisumbuye kutitesha amahirwe babonye mu Rwanda yo kwiga,  ngo kuko ibyo mu Rwanda bigisha bidasa 100% n’ibyo bigaga mu Burundi, kuko ngo izindi mpunzi ziba zirira kubera ko kwiga kwazo kwahagaze bamaze kuba impunzi.

Avuga ko bitashoboka ko u Rwanda ruterura system y’imyigishirize y’i Burundi ngo ruyizane ahubwo ngo bakwiye kumenya ko aho ujyiye ari wowe ugomba kwiga kubaho nk’uko abo usanze babaho.

Yagarutse ku kibazo cy’abana bato baba bakiyoborwa n’ababyeyi cyane ababwira ko ababyeyi batohereza abana kwiga bakwiye kwamaganwa nk’abarozi kuko na bo baba barimo kuroga abana kandi ngo n’igihugu kirimo kubafatira ingamba zikakaye zirimo no kuba babirukana bagasubira iwabo.

Ati: “Umubyeyi wicarana umwana mu rugo ntamujyane mu ishuri uwo nguwo, nigeze kumva muri kwamagana abarozi yakagombye kuba na we yamaganwa, ni umurozi kuko aba ari kuroga umwana we. Aba ari kumubuza kuzabaho.”

Yakomeje avuga ko abana batajya ku ishuri ababyeyi badakwiye kuzatangazwa n’uko mu minsi iri imbere dushobora gufatirwa ibyemezo bikakaye.

Ati “Niba waraje uhunze ukaba ufite Imana ukabona amashuri hano ukaba utari kohereza umwana mu ishuri, ubwo umuntu yakwibwira icyo wahunze. Yenda waba ufite ibyo uri kureba uvuga uti reka nsubireyo sinirirwa nandikisha umwana kuko ejo nzasubirayo.”

Avuga ko uwo utandikisha umwana mu ishuri batazarindira kumutegera indege bamwohereza iwabo kuko ngo n’ubundi  ntayo azaba yarajemo ariko ngo ntabwo bizihanganirwa.

Inkambi y’impunzi ya Mahama ifite ishuri rifite ibyumba 112 bigizwe n’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumubye ndetse n’ibyumba bitatu bizajya byigiryamo n’abiga Kaminuza.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda agira ati: “Igihe Malala Yousafzai aza kubasura mwavuze ko mushaka kwiga Kaminuza. Ubu Kaminuza yarabafunguriwe hari ibyumba bitatu kuri Paysanat School, ubwo uzatsinda neza azajya muri Kaminuza.”

Azam Saber avuga ko iyo gahunda yo kwiga Kaminuza, impunzi zizayifashwamo na  Kaminuza mpuzamahanga ‘Kepler University’.

Ku wa kane w’icyumeru gishize, tariki ya 26 Mutarama 2017, Minisitiri w’Impunzi no gukumira ibiza Seraphine Mukantabana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima na Ambasederi wa USA mu Rwanda ndetse n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Azam Saber bafunguye ku mugaragaro ivuriro rigezweho rifite ibikoresho by’ubuvuzi bigezweho mu nkambi ya Mahama.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish