Digiqole ad

Mahama: Abagore mu nkambi y’Impunzi z’Abarundi ntibazongera kubyarira muri shitingi

 Mahama: Abagore mu nkambi y’Impunzi z’Abarundi ntibazongera kubyarira muri shitingi

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama.

Ikigo kibungabunga ubunzima n’imirire cyuzuye mu nkambi ya Mahama

Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura.

Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo by’ubuvuzi mu bumvise ubuzima bwabo butameze neza.

Ni inyubako zigezweho ndetse utasanga henshi mu Rwanda zizajya zitangirwamo serivise zitandukanye z’ubuvuzi. Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Mukantabana Seraphine yavuze ko ibi bikorwa bizafasha gukemura ikibazo cyari kikigaragara muri iyi nkambi kijyanye n’ahatangirwa serivise z’ubuzima hatari hasobanutse.

Ati: “Ni byo hari harimo icyuho  mu bijyanye n’ibidufasha gutanga serivise z’ubuzima. Inkambi itangira, abaturage bahererwaga serivise z’ubuvuzi muri shitingi. Tekereza igihe umugore aba aje kubyarira muri shitingi, ntaho kwiherera. Birashimishije cyane kuba twabonye iyi maternite ijyanye n’igihe izatuma abayigana bahabwa serivise nziza, zifite agaciro n’umutekano.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko ibi byose byakozwe mu rwego rwo gufasha izi mpunzi z’Abarundi kubaho neza kimwe n’Abanyarwanda mu gihe amahoro ataraboneka iwabo ngo babe basubirayo.

Impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi na zo zivuga ko iki ari igikorwa cyiza cyane kuko ngo bazajya bahererwa serivise z’ubuzima ahantu heza kandi hatekanye.

Miburo Anastase agira ati: “Yego ni ukuri birashimishije, kubona impunzi ijya kwivuriza ahantu heza kuriya naho ubundi byari biteye isoni cyane. Nawe raba umugore yajya kubyara akajya hariya muri shitingi, agataka abana bose bumva abahita bareba mbega byari biteye isoni.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick yasabye impunzi z’Abarundi ariko kwitwararika bakagerageza kwirinda indwara nubwo babonye ibibafasha mu buvuzi.

Ati: “Ibi bikoresho baduhaye, tumenye no kwirinda, tukamenya icyo abajyanama b’ubuzima batubwira, tukirinda indwara, tugakingiza abana, tugakoresha buriya buryo bwo kuringaniza imbyaro, tukanarya neza.”

Iki kigo nderabuzima n’ibitaro byita ku bagore (Maternity) ngo n’abaturage baturiye iyi nkambi bemerewe kubigana na bo bagahabwa serivise z’ubuzima zihatangirwa ku buntu kimwe n’impunzi.

Inkambi y’impunzi z’Abarundi yatangiye mu 2015 ubwo mu Burundi hatangiraga imidugararo itewe n’uko Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Inkambi ya Mahama ubu icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 55.

Ikigo nderabuzima cyubatswe mu buryo bugezweho mu nkambi yai Mahama
Zimwe mu nyubako zigize ibitaro by’abagore bishya
Muri laboratory igezweho
Icyumba cyo kubyariramo kirimo ibikoresho bigezweho
Mu bitaro by’ababyeyi harimo isuku
Ibikoresho bigezweho biri muri Laboratoire
Ibikoresho bizajya byifashishwa mu gusuzuma indwara
Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi, Mukantaba Seraphine yavuze ko ibikorwa remezo n’ibikoresho babonye bizafasha mu kunoza serivise z’ubuzima
Bafite n’imbangukira gutaba itwara abarwayi
Aho ababyeyi bagiye kubyara bakirirwa
Erica Barks-Ruggles, Ambasaderi wa USA mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha impunzi kugira ngo ubuzima bwazo bukomeze kuba bwiza
Byari ibyishimo ku mpunzi zakira ibitaro n’ikigo nderabuzima nkicyo kigezweho
Bazi gutamba ingoma zijyanye n’akaranga k’U Burundi
Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda yasabye impunzi kubaha amategeko y’U Rwanda
Ikigo cyo kwiyambaza mu gihe haba habaye indwara z’ibiza (isolation center)

Amafoto/Callixte NDUWAYO/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish