Tags : Uganda

Museveni na Besigye mu biganiro ku bibazo bireba igihugu

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu muri Uganda hatangiye ibiganiro bitaziguye hagati ya Perezida Museveni n’ukuriye abatavuga rumwe na Leta Dr Kizza Besigye. Aba bagabo bombi bamaze iminsi badacana uwaka kubera ibibazo bya politiki batumvikana umurongo wabyo. Amatora menshi y’Umukuru w’igihugu yabaye kuva Museveni yafata ubutegetsi muri 1986 yabaga ahanganye na Besigye ariko uyu agatsindwa, bigakurura amakimbirane mu baturage bamwe […]Irambuye

Uganda: Abashinwakazi babiri bishwe batewe ibyuma

Abashinzwe iperereza muri Uganda bari gushaka amakuru ngo bafate abantu bataramenyekana bivugwa ko bishe Abashinwakazi babiri babasanze mu nzu baryamye bakabatera ibyuma. Birakekwa ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ba nyakwigendera biciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere nk’uko IGP Kale Kayihura uyobora Police ya Uganda abyemeza. Imirambo ya bo […]Irambuye

Rwanda-Uganda: Abanyamakuru bajya birengagiza gukora inkuru z’abafite ubumuga

Mu nama y’abahagarariye inzego z’abafite ubumuga mu Rwanda no muri Uganda iri kubera i Kigali, kuri uyu wa kabiri abayirimo barebeye hamwe imikoranire y’abafite ubumuga n’itangazamakuru bemeza ko ibinyamakuru muri rusange byirengagiza gukora inkuru zabo, ngo hari n’abazikora ntibazitangaze cyangwa bagasaba amafaranga. Margaret Ssentamu uyobora Radio yitwa Mama FM yo muri Uganda yavuze ko muri […]Irambuye

Uganda: Ingurube amagana zimaze gupfa zizira ibicurane…

Abaganga b’amatungo muri Uganda mu gace ka Masaka baravuga ko ingurube zaho zugarijwe n’indwara y’ibicurane imaze kwica izirenga 300 kuva uku kwezi kwatangira. Dr Kirumira avuga ko ingurube za mbere zagaragaweho iriya ndwara mu ntangiriro z’uku kwezi mu gace kitwa Mwalo mu mudugudu wa Kimanya-Kyabakuza. Mu cyumweru gishize umugore witwa Fiona Kataama ufite umukumbi w’ingurube nyinshi […]Irambuye

ICC yakiriye ikirego kirega Museveni kwibasira inyokomuntu

Abadepite bane bo mu ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Uganda baregeye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC ikirego kirega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uru rukiko rwatangaje ko iki kirego cyakiriwe. Aba badepite bo mu gace ka Kasese ko mu burengerazuba bwa Uganda, barimo Winni Kiiza wabwiye ibinyamakuru […]Irambuye

Uganda: Inkongi yibasiye isoko rihiramo miliyoni z’ama-Shillings n’ibicuruzwa

Mu majyaruguru ya Uganda hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Sudani y’Epfo ahitwa Amuru, isoko ryitwa Elegu Trading Centre riherereye muri aka gace ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza ibicuruzwa by’abacuruzi n’amafaranga abarirwa  muri za miliyoni z’ama Shillings batabashije kurokora. Ababonye iyi nkongi babwiye ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru ko umuriro watangiye kuwa Kabiri ariko abashinzwe kuzimya batinda kuhagera […]Irambuye

South Sudan: Museveni yasabye Kirr na Machar kureka intambara

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasuye Sudani y’Epfo aganira na Perezida Salva Kiir amusaba ko we na Riek Machar uri muri Africa y’Epfo bareka intambara n’amakimbirane bagatangira kwitegura amatora anyuze muri Demukarasi azaba muri 2018. Museveni yabwiye The Daily Monitor ko yasabye abahanganye kureba uko baha amahirwe abaturage babo yo gutuza no gutangira kwitegura kuzatora […]Irambuye

Uganda: Umwami wa Rwenzururu yashinjwe iterabwoba, ubujura no kugerageza kwica

Umwami wo muri Uganda mu gace ka Rwenzururu yashinjwe ibyaha by’iterabwoba, ubujura buteye ubwoba no kugerageza kwica. Ibyo ni ibyaha bijyanye no kwica umupolisi. Umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bw’Umujyi wa Jinja. Urukiko rwarimo abantu benshi bashyigikiye Umwami, n’Abadepite bakomoka mu gace k’ubwami bwe. Charles […]Irambuye

en_USEnglish