Digiqole ad

Uganda: Abashinwakazi babiri bishwe batewe ibyuma

 Uganda: Abashinwakazi babiri bishwe batewe ibyuma

Umwe mu Bashinwa baje gutabara abo basangiye ubwenegihugu

Abashinzwe iperereza muri Uganda bari gushaka amakuru ngo bafate abantu bataramenyekana bivugwa ko bishe Abashinwakazi babiri babasanze mu nzu baryamye bakabatera ibyuma. Birakekwa ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Umwe mu Bashinwa baje gutabara abo basangiye ubwenegihugu

Ba nyakwigendera biciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere nk’uko IGP Kale Kayihura uyobora Police ya Uganda abyemeza.

Imirambo ya bo Bashinwakazi bayisanze ejo mu cyumba yaratangiye kubora nk’uko Gen.Kayihura yabibwiye The Daily Monitor.

Buri murambo bawusanganye ibikomere by’ibyuma bawuteye bikaba bikekwa ko bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Inzu biciwemo ngo yari isanzwe ari urusengero mbere y’uko bayisiga aho ngaho kugeza ubwo bariya bagore baza kuyicumbikamo.

Nyiri nzu bakodesheje bakaza kuyigwamo yabwiye Police ko atazi mu by’ukuri uko byagendekeye bariya Bashinwakazi.

Police ya Uganda iri gukorana na bamwe mu bayobozi muri Ambasade y’u Bushinwa ngo bakurikirane abishe bariya Bashinwakazi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish