Digiqole ad

South Sudan: Museveni yasabye Kirr na Machar kureka intambara

 South Sudan: Museveni yasabye Kirr na Machar kureka intambara

Perezida Yoweri Museveni ati niba ndi umunyagitugu ndi we mwiza

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasuye Sudani y’Epfo aganira na Perezida Salva Kiir amusaba ko we na Riek Machar uri muri Africa y’Epfo bareka intambara n’amakimbirane bagatangira kwitegura amatora anyuze muri Demukarasi azaba muri 2018.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabye impande zihanganye muri Sudan y’Epfo guha agahenge abaturage

Museveni yabwiye The Daily Monitor ko yasabye abahanganye kureba uko baha amahirwe abaturage babo yo gutuza no gutangira kwitegura kuzatora umuyobozi uzabakiza intambara barimo kuva igihugu cyabo cyabona ubwigenge.

Yagize ati: “Nabasabye kureka amakimbirane bagaha agahenge abaturage bityo ibikorwa byo gutegura amatora no kwiyamamaza bigatangira, Demokarasi ikaba ari yo ishyirwa imbere.”

Museveni na Salva Kiir ngo baganiriye no ku byerekeranye n’umwenda Sudani y’Epfo ibereyemo abacuruzi bo muri Uganda bayihaye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 365 z’amashilingi ya Uganda.

Ibi bicuruzwa ngo Uganda yatangiye kubiha Sudani y’Epfo hagati ya 2008 kugeza 2010, kandi ngo na n’ubu ntirabyishyura.

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Uganda, David Bahati na we yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo Stephen Dhieu Dau bemeranywa ko kiriya kibazo kigiye kunonosorwa hanyuma imyanzuro ikazagezwa ku nzego bireba.

Perezida Kirr yashimye inama yahawe na Museveni avuga ko ari umugabo w’inararibonye ufite inama z’ingirakamaro kandi ngo bazazikurikiza.

Mu ntambara yo muri Sudani y’epfo, Uganda yafashije ubutegetsi bwa Salva Kiir guhangana n’ingabo zigometse za Dr. Riek Machar ubu uri muri Africa y’Epfo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo Museveni asaba abantu kureka intambara! Yabonekewe se?

Comments are closed.

en_USEnglish