Digiqole ad

UmunyeCongo yasubijwe FUSO yari yariganyijwe n’abo muri Uganda

 UmunyeCongo yasubijwe FUSO yari yariganyijwe n’abo muri Uganda

Umushoferi wa Kasereka JMV wahawe imodoka ye ya FUSO

Kuri uyu wa kane ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi Mpuzamahanga ishami rikorera mu Rwanda (Interpol Rwanda) yasubije imodoka UmunyeCongo wari warariganyijwe n’abo muri Uganda, abakoze ibyo byaha batawe muri yombi ku bufatane na Interpol ya Uganda.

Asinyira ko yakiriye imodoka ye yari yaribwe

UmunyeCongo utuye i Goma, Kasereka JMV ngo yaguze imodoka ku itariki 30/7/2016 yo mu bwoko bwa Fuso n’abantu bo muri Uganda baza kumuhinduka, bajya kurega kuri Polisi ko yibwe ku itariki 9/9/2016 n’uwo MunyeCongo (Kasereka JMV).

Iyo modoka yaje gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda ku bufatane bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) ya Uganda n’u Rwanda, gusa ibi bihugu byombi nyuma y’iperereza nibwo basanze ko abo bo muri Uganda bakoze uburiganya maze UmunyeCongo asubizwa imodoka ye.

Kesereka JMV yavuze ko yishimye cyane kubera imodoka ye yasubijwe. Ngo yari yayiguze ariko umunya Uganda wayimugurishije amubeshyera ko yayibwe.

Yagize ati “Polisi imaze gukora iperereza yasanze imodoka nari nayiguze, tujya Uganda bandika inyandiko zerekana ko imodoka ari iyanjye, none ubu ndashimira Polisi y’u Rwanda ku bw’ubufasha yampaye mu kongera kubona imodoka yanjye, rwose Imana ishimwe cyane.”

Kasereka JMV yakomeje avuga ko mu bijyanye n’ubucuruzi ngo umuntu ntabwo amenya ko ashobora guhomba, kuko yari yaraguze imodoka agira ngo ayiguze ku muntu muzima, baza kumuzanaho uburiganya, gusa ashimira Interpol y’u Rwanda na Uganda zamufashije.

ACP/ Peter Karake umuyobozi ushinzwe Polisi mpuzamahanga mu Rwanda yavuze ko ku bufatane bwa Polisi mpuzamahanga, bakurikirana ibyaha biba byakozwe mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko Interpol y’u Rwanda na Uganda bafatanyije mu gushakisha ukuri maze imodoka bayifatira mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu bayishyikiriza nyirayo nyuma y’iperereza ryimbitse.

Yagize ati “Nta kindi kiri aha uretse gusubiza nyiri imodoka agakomeza imirimo ye.”

ACP/ Peter Karake yakomeje avuga ko uyu mwaka ibinyabizi bagaruye ku bufatane na Interpol bigera ku 10 hamwe na moto yibwe mu Bwongereza, mu Buyapani, mu Bubiligi, n’izibwe muri aka karere u Rwanda rurimo.

Ngo Interpol yo mu Rwanda ikora neza, System ya Interpol bayigejeje ku mipaka yose, bavugana n’ibihugu byose ku Isi, umunota ku munota, ama saa 24/24 ku buryo amakuru yose z’ibyaha byambukira imipaka baba bayafite.

ACP Peter Karake umuyobozi ushinzwe Polisi mpuzamahanga mu Rwanda ashyikiriza urufunguzo Kasereka UmunyeCongo wibwe imodoka n’abagande
ACP Peter Karake ukuriye Interpol mu Rwanda
Kesereka JMV yavuze ko yishimye cyane kubera imodoka ye yasubijwe
Imodoka ya FUSO yasubijwe Kasereka
Umushoferi wa Kasereka bari kumwe kuri Polisi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iki nigikorwa kindashyikirwa

Comments are closed.

en_USEnglish