ICC yakiriye ikirego kirega Museveni kwibasira inyokomuntu
Abadepite bane bo mu ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Uganda baregeye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC ikirego kirega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uru rukiko rwatangaje ko iki kirego cyakiriwe.
Aba badepite bo mu gace ka Kasese ko mu burengerazuba bwa Uganda, barimo Winni Kiiza wabwiye ibinyamakuru byo muri Uganda ko impamvu bareze Museveni ari uko ari we mugaba mukuru w’ingabo.
Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko ingabo za Museveni zishe abantu benshi mu mirwano yazihuje n’ingabo z’umwami Rwenzururu muri aka gace ka Kasese.
Leta ya Uganda igaragaza ko muri iyi mirwano hapfuye abantu 64 barimo abapolisi 16, ariko aba badepite bo bakavuga ko iyi mirwano yaguyemo abasaga 100.
Mu itangazo ryasohowe na ICC, rigaragaza ko uru rukiko rwakiriye ikirego cy’aba badepite ariko rukavuga ko iperereza ritaratangira kuko urukiko rugomba kubanza kugisuzuma
Uru rukiko rwakiriye ikirego kiregwamo Perezida Museveni rwakunze gutungwa agatoki gucira imanza abayobozi bo muri Afurika rukirengagiza ibihugu byo ku yindi migabane.
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, Gambia na Afurika y’Epfo biherutse gutangaza ko bihagaritse amasezerano yo gukorana n’uru rukiko.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
BAZAMUHAMBIRE
KWICA ABATURAGE BINZIRAKARENGA
NOOOOOOOOOOOOOOOO
ariko iyo ICC yakirie yakira ikirego cya banyafrica kuki itakira ikirego kirega Israeli n,anya burayi abanya Amerika birirwa bicha abantu biri munsi
Comments are closed.