Digiqole ad

Police yabujije Kiiza Besigye kujya mu misa yo gusabira Kaweesi

 Police yabujije Kiiza Besigye kujya mu misa yo gusabira Kaweesi

Dr Kizza Besigyee

Dr Kizza Besigye uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda yaraye abujijwe na Police ya Uganda kwitabira Missa yo gusabira nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi wishwe arashwe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Dr Kizza Besigyee
Dr Kizza Besigye

Iyi misa yabaye ku Cyumweru yabereye muri Cathedral ya Lubaga i Kampala nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

Dr Besigye yari mu modoka ye ari kumwe n’Umudepite uhagarariye agace ka Kawempe witwa Mubarak Munyagwa.

Uyu mugabo kandi umaze kwiyamamariza kubaPerezida wa Uganda ariko agatsindwa yari avuye mu rukiko kumva ibyo aregwa byo kugambanira igihugu.

Kaweesi yicanywe n’uwari ashinzwe kumurinda ariwe Caporal  Kenneth Erau n’umushoferi we  Godfrey Wambewo .

Leta ya Uganda iri gushaka ababigizemo uruhare bose ngo bagezwe imbere y’ubutabera.


UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko kweri, ubu Museveni ntiyageze kubutegetsi avugako arrwanya igitugu cya Obote? Esumunyagitugu ubu ariwe na Obote ninde? umuntu ugiye kumara imyaka 40 kubutegetsi koko? hanyuma mukibaza impamvu africa idaterimbere…Nzaba mbarirwa.

  • uri rugara koko icyingenzi nicyo amariye abenegihu nimba bakimukenye nuburenganzira bwabo

  • Hhhhh @Ido rugara bivuga iki?? Naho Mu7 nakomeze ayobore niba abenegihugu bamushyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish