Uganda: I Kampala bari kwamagana abacuruzi b’Abashinwa
Kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala abacuruzi amagana n’amagana bakoze imyigaragambyo yo kwamagana icyo bise ubusumbane bukabije mu bw’Abashinwa ngo bamaze kwigarurira imitima y’abaguzi muri uyu mujyi.
Aba bacuruzi bari kwigaragambya bagiye ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa Kampala no ku zindi nyubako zikoreramo inzego z’ubuyobozi muri uyu mujyi.
Abari muri uyu mujyi baravuga ko abacuruzi b’Abagande bafunze amaduka yabo bakirara mu mihanda bafite ibyapa byanditseho ko bifuza ko abacuruzi b’Abashinwa basubira iwabo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yavuze ko leta iza kugerageza kubuza abigaragambya kuba bajya gusagarira abacuruzi b’abanyamahanga.
Abaganda bashinja abacuruzi b’Abashinwa kuza mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bigaragaza nk’abashoramari bafite umugambi wo gukora ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru ariko bahagera bagakora ubucuruzi buciriritse.
Lukwago uyobora Kampala avuga ko abacuruzi b’Abashinwa bacuruza ibicuruzwa byabo ku giciro kiri hasi kubera igabanyirizwa ry’imisoro bashyiriweho.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abayobozi ba Africa ntakigenda pe,ukuntu aba Chinese birirwa batujujumbya hano iwabo natwe birageze ngo tubahambirize
Reka turebe nibagera muri Made in Rwanda noneho izahita ihera ntanuyiciye iryera dorekubu igondwa numugabo igasiba undi.
Comments are closed.