Digiqole ad

Uganda: Pasiteri yasabye abayoboke be gutura Imana amadolari n’amaPounds

 Uganda: Pasiteri yasabye abayoboke be gutura Imana amadolari n’amaPounds

Reverend Canon Christine Shimanya wasabye abayoboke be gutura Imana amafaranga afite agaciro

Umupasiteri wo mu Bangilikani muri Uganda witwa Rev Canon Christine Shimanya ku Cyumweru yanenze Abakirisitu bafite amadolari n’ama pounds bajya gusenga bakabanza kuyavunjisha mu maShilling kugira ngo babone ayo batura.

Reverend Canon Christine Shimanya wasabye abayoboke be gutura Imana amafaranga afite agaciro

Mu rusengero rwitwa Namugongo Martyrs Church niho uyu Pastori yamaganye iyo migenzereze y’Abayoboke be.

Yagize ati: “Hari bamwe muri mwe usanga bafite amadolari bakuye mu kazi bakorera ibigo n’imiryango itagengwa na Leta, abandi bafite ama pounds (ni amafaranga akoreshwa mu Bwongereza). Kuki mubanza kuyavunjishamo maShilling, mwagiye muyazana ari amadolari nyayo ko Imana ari yo iba ishaka.”

 Daily Monitor ivuga ko hari undi mupasiteri wunze mu rya Shimanya witwa Rev  Pastor Henry Ssegawa avuga ko Imana ishaka ko umurimo wayo ukorwa hakoreshejwe amafaranga afite agaciro kanini.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • escros!!! bazumirwa

  • Imana ishaka ubutungane ntikeneye amaturo!

Comments are closed.

en_USEnglish