Digiqole ad

Abadepite ba Uganda batoye itegeko rikumira kwinjiza imodoka zirengeje imyaka 15

 Abadepite ba Uganda batoye itegeko rikumira kwinjiza imodoka zirengeje imyaka 15

Inteko ishinga amategeko muri Uganda yatoye itegeko ribuza kwinjiza imodoka zirengeje imyaka 15 mu muhanda.

Iri tegeko ryatowe n’Abadepite ba Uganda rije nyuma y’uko ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba byumvikanye uko imodoka zishaje zizajya zisoreshwa

Iri tegeko rigamije kurengera ibidukikije no kurwanya ihumana ry’ikirere, kimwe no kugabanya impanuka mu muhanda ahanini ziterwa n’ibinyabiziga bishaje.
Guhangana n’ihumana ry’ikirere ndetse no kongera umutekano mu muhanda byagiweho impaka n’Abadepite muri Uganda.
Uganda yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo bitewe n’impanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize igahitana abasaga 20.
Ubushakashatsi buherutse kugaragaza umujyi wa Kampala, nka hamwe mu hantu ikirere cyahumanye cyane mu mijyi yo muri Africa.
Gutora iri tegeko ariko byateye impungenge bamwe mu bakora akazi ko gucuruza imodoka bavuga ko abaturage ba Uganda bakennye ku buryo batazigondera ibiciro by’imodoka nshya.
Uretse kuba imodoka zitaramara iriya myaka 15 mu muhanda zishobora kuba zihenze, ku kiguzi cyazo hiyongeraho imisoro ishobora no kugera kuri 50%.
Gusa mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugura imodoka nshya, Abadepite bashyize mu itegeko ko imodoka ziri munsi y’imyaka umunani y’ubusaze zakurirwaho imisoro ijyanye no kwangiza ibidukikije.
Mu mwaka ushize Uganda buri kwezi yinjizaga imodoka 2 500 zakoreshejwe.
Kuva muri Mata 2016 Ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku biciro byo gusoresha imodoka zibyinjizwamo hagendewe ku myaka zimaze mu muhanda.
Bimwe bikubiye muri iryo tegeko ni uko imodoka imaze imyaka 10 no kuzamura igipimo cy’ubusaze kibarwa kuri 80% naho imodoka ziri munsi y’imyaka icumi igipimo cy’ubusaze kibarwa kuva kuri 20% no kuzamura hakurikijwe imyaka imaze.
Igihe imodoka imaze kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri, habarwa igipimo cy’ubusaze kuri 20%, imaze imyaka ibiri kugeza kuri itatu habarwa 30%, hejuru y’imyaka itatu kugeza kuri ine habarwa 40%, hejuru y’imyaka ine kugeza ku myaka itanu habarwa 50%.
Hejuru y’imyaka itanu kugeza ku myaka itandatu habarwa 55%, hejuru y’imyaka itandatu kugeza ku myaka irindwi habarwa 60%, hejuru y’imyaka 7 kugeza ku myaka 8, habarwa 65%, hejuru y’imyaka 8 kugeza ku myaka 9 habarwa 70% naho hejuru y’imyaka 9 kugeza ku myaka 10 habarwa 75% mu gihe hejuru y’Imyaka 10, habarwa 80%.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish