Umucamanza witwa Jacques Mbuyi Likasu wari uri kuburanisha urubanza rwa Moise Katumbi akaza kuraswa, Kuri iki Cyumweru yagejejwe I Johannesburg muri Africa y’Epfo agiye kuvuzwa ibikomere yatewe n’ubu bugizi bwa nabi. Uyu mucamanza wagombaga kuburanisha urubanza Moise Katumbi aburanamo na Emmanuel Stoupis ku bikorwa byo kwangiza amazu, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira […]Irambuye
Tags : South Africa
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo bagiranye ibiganiro. Jacob Zuma yashimye mugenzi we wa DRC ngo kubera politiki ye nziza anashima ikemezo cyafashwe n’igihugu ke cyo kudakoresha amatora mu Ukuboza umwaka ushize. Perezida Zuma waganiriye na Kabila ku bibazo bivugwa muri DRC, […]Irambuye
Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma waraye wujuje imyaka 75 bamwe mu bamwamagana bakigaba mu mihanda bamusaba kuva ku butegetsi, yaraye abwiye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya ANC ko nibifuza ko yegura azahita abikorana umutima utuje. Uyu mukuru w’igihugu uzarangiza manda ye muri 2019 ariko mu ishyaka rye rya ANC akarangiza manda y’umukuru waryo mu Ukuboza 2017 […]Irambuye
Pasitori utera abayoboke be umuti wica udukoko “insecticide” mu bayoboke be ngo arabavura yamaganiwe kure. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Lethebo Rabalago wiyita Intumwa y’Imana, avuga ko umuti wica udukoko witwa ‘Doom’ ushobora gukiza abantu. Uruganda rwakoze uyu muti ariko ruburira abantu ko ‘Doom’ kuyitera mu bantu bifite ingaruka, naho Komisiyo ishinzwe iby’imyemerere muri Africa […]Irambuye
Ibikubiye mu iperereza ryakozwe rijyanye n’ibirego bya RUSWA biregwa Perezida wa Africa y’Epfo, Jacob Zuma byagiye ahagaragara, biravuga ko ruswa yariwe n’abayobozi bo ku rwego rwa Guverinoma. Muri iyi raporo, uwahoze afite umwanya wa Public Protector, Thuli Madonsela yagiriye inama Perezida Zuma gushyiraho Komisiyo y’ubutabera kuri iki kibazo bitarenze imisni 30. Jacob Zuma ashinjwa kugirana […]Irambuye
Muri Hebron, mu majyaruguru ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, abasore batatu biyemerera ko basambanyije imbwa, Police yabataye muri muri yombi. Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umuvugizi wa polisi muri aka gace kabereyemo aya mahano, Michael Motloung yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zamenye iki kibazo ndetse ko ziri kugikurikirana. Ati ” Twatangiye ikirego […]Irambuye
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwo kwicana muri Africa y’Epfo byazamutseho 4.9% ugeranyije no mu mwaka ushize. Nibura abantu 18 673 bishwe mu mezi 12 ashize, guhera muri Werurwe kuzamura nibura hicwa abantu 51 buri munsi, ugereranyije no mu mwaka washize hishwe abantu 17 805. Imibare mishya y’ubu bwicanyi muri Africa y’Epfo, yatangajw ena Minisitiri w’Umutekano […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, mu rukiko Rukuru rw’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, umugore washinjwaga kwiba uruhinja rw’umwana w’umukobwa mu 1997 yahamijwe icyaha cyo gushimuta, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Uyu mugore wahamijwe icyaha cyo gushimuta, yahengereye umubyeyi wari wabyariye mu bitaro bya Groote Scuur I Cape Town asinziriye ahita yiba uyu mwana umaze kuba umwangavu dore […]Irambuye
Abana 57 bakomoka muri Malawi batahuwe mu modoka mu gihugu cya Africa y’Epfo bagiye gucuruzwa. Abagabo batatu bakomoka muri Malawi batawe muri yombi mu Ntara yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ubwo Polisi yahagarikaga imodoka yagendaga cyane. Aba bana bari batwawe inyuma mu modoka idafite idirishya cyangwa ahandi hantu umwuka wakwinjirira. Aba bana bari bafite hagati y’imyaka […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi azagera mu bihugu bine byo muri Africa, bimwe byaherukaga gusurwa n’umutegetsi ukomeye mu Buhinde mu myaka 30 ishize, arateganya gusinya amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari. Narendra Modi kuri uyu wa kane azahera uruzinduko rwe muri Mozambique, nyuma asure Africa y’Epfo, Tanzania na Kenya. Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe […]Irambuye