Uwari kuburanisha urubanza rwa Katumbi akaraswa yagiye kuvurirwa muri S.Africa
Umucamanza witwa Jacques Mbuyi Likasu wari uri kuburanisha urubanza rwa Moise Katumbi akaza kuraswa, Kuri iki Cyumweru yagejejwe I Johannesburg muri Africa y’Epfo agiye kuvuzwa ibikomere yatewe n’ubu bugizi bwa nabi.
Uyu mucamanza wagombaga kuburanisha urubanza Moise Katumbi aburanamo na Emmanuel Stoupis ku bikorwa byo kwangiza amazu, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu w’icyumweru twaraye dusoje.
Umucamanza Likasu yagombaga kuzaburanisha urubanza Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya DRC yari buburanemo na Emmanuel Stoupis rukaba rwari bubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kubumbashi.
Itangazo ryasohowe n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu kitwa Institut des recherches pour les droits humains (IRDH) riremeza ko Likasu ameze nabi ariko abaganga bo mu bitaro bya Johannnesburg bari kumwitaho.
Radio Okapi yanditse ko Jacques Mbuyi Likasu yarakomekejwe bikomeye n’amasasu ndetse ngo abashakaga kumwivugana baraje bamukubita n’amacupa mu mutwe ubwo yari atashye.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnisty International n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri DRC nibo bafatanyije kugira ngo umucamanza Likasu abashe kugezwa muri Africa y’epfo kwivuza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW